Uruhare rwawe mu gitangaza Imana igukorera

Ab’umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n’igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?” Yosuwa 17 :14

Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye? Yosuwa 18 :3

Bene Yosefu kimwe n’indi miryango y’Abisirayeli bagombaga guhabwa gakondo kandi bagatuzwa ahagutse kuko ryari isezerano mbere yo kugera mu gihugu cy’iseserano. Biza kurangira bahawe umugabane muto. Ikintu cyabaye cyiza banga kunyurwa nabyo, bahitamo kujya kwiburana kwa Yosuwa, baramubaza bati ariko ‘’kuki uduha umugabane umwe gusa ? Ntabwo uziko Uwiteka yaduhaye umugisha.

Benedata mbere yo kujya muri byinshi reka tuvuge aka : hari ubwo satani akuriganya agaca imbago cyangwa se imbibi ku buzima bwawe akavuga ati ntuzarenga aha, uzapfa umeze gutya, nawe ukabyakira kandi ufite Imana, rimwe na rimwe waravuganye nayo, haguruka ujye imbere y’Imana uyibwire ko hari ibintu wanze ku buzima bwawe, wenda yo ubwayo ikubwire nk’uko yabwiye umugaragu wayo Pawulo ngo ubuntu bwayo buraguhagije. Niba atari Imana yavuze ko ugomba kuguma aho, nta mpamvu ko uhaguma.

Ushingiye kuri ririya jambo Yosuwa yabwiye Abisirayeli mu bice 18 :3 uhita ubona uko ubute bushobora guheza nyirabwo ahantu kandi hari indi ntambwe Imana yashakaga kumuteza. Nawe ukwiye gukora uruhare rwawe Imana nayo izakora ibyayo.

Umva ijambo rikomeye ‘’Imana uzayibona wagiye.’’ Nuryama izaryama, nugenda muzagendana, nukora izakora, nutanga kuko bizana umugisha kuruta guhabwa nayo izaguha, nujya mu byayo nayo izajya mu byawe, nusinzira nayo izasinzira kuko ishobora kwiyerekana nk’igoramye imbere y’ugoramye kandi ikiyerekana nk’inyembaraga imbere y’umunyembaraga.

Ntabwo uko satani avuze ngo uzapfa uba ugomba gupfa, Abayuda bavuze ko bagomba gupfa babyanga basenga, Morodekayi bamumanikiye igiti babyangira mu masengesho, ntabwo bahagaze ngo ‘’izabikora sha’’, muryame musinzire, huum nayo yari gusinzira da ! bakabakata imitwe bakibagirana ariko bibutse Imana yabo ko hari icyo yakora baca mu gikari aho bahurira nayo barayitakira.

Bibiliya ivuga ko niturwanya satani azaduhunga, twakwegera Imana ikatwegera, Yakobo 4 :7, bivuze ngo natwe hari uruhare rwacu dukwiye guhagararamo. Ntabwo iyo Imana iduhaye amasezerano iba idutumye kujya gukora ibyo twishakiye, oya, dukwiye kuguma mu mwanya idushakamo kuko aho twasezeraniye niza ntihagusange uzabaza iki ?

Imana idukeneyeho uruhare rwacu. Iyo ushaka akazi urasenga, ukanadepoza, iyo ushaka amavuta urasenga, iyo ushaka kumenya urasoma, inkunga y’Imana ni nziza ariko nawe ukwiye guhaguruka, niyo mpamvu bivugango ibimenyetso n’ibitangaza bizagenda natwe, ngaho ibaze duhagaze, byagenda gute ?

Nifuzaga kukwibutsa ko hari uruhare ufite mu mirimo ukeneye ku Mana, humura nayo iragukunda kandi igufiteho umugambi mwiza ariko ntukemere uko satani akugize ukwiye kumaramaza ukamera uko Imana ishaka uba. Imana iguhe umugisha.