Uruhare rw’umubyeyi ukijijwe ntirugarukira gusa mu kugaburira umwana

Naratangaye cyane ubwo nasomaga aya magambo ari muri Yobu 1: 4-5

Kandi abahungu be biremeraga ibirori mu mazu yabo umwe umwe mu munsi yitoranirije, bagatumira na bashiki babo batatu ngo baze gusangira nabo. Nuko Iminsi y’ibirori byabo yarangira, Yobu akabatumira ngo abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n’umubare wabo, kuko Yobu yavugaga ati” Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo”. Uko niko Yobu yajyaga agenza iteka ryose. Yobu 1:4-5

Ubundi mu bisanzwe, tumenyereye ko umubyeyi ahangayika kuko abana batariye, badafite imyenda yo kwambara, batsinzwe mu ishuri… ariko kugera ku rwego rwo kwibaza nuko ubugingo bwabo buhagaze, ibyo ukabyitwararika!!!!! Nasanze bidasanzwe. Ngo ahari abana banjye baba bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo!”

Yobu yitwararikaga ku Mana ngo atayicumuraho, yarazi ibanga ryo kubana neza n’Imana , kandi ni Imana yaramwirataga nkuko tubisoma muri Yobu 1:8” Uwiteka arongera abaza satani atiMbese witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawuhwanye nawe mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana akirinda ibibi” Nta kuntu Yobu yarikujya kwibaza iby’ubugingo bw’abana be ,nawe ubwe bugingo bufite ikibazo. Yesu adusure.

Nasanze muri iki gihe ababyeyi twikunda ubwacu , tujya mu materaniro twasize abana mu ngo, tukajya mu masengesho, tukaririmba, tugasoma bibiliya kubwacu twenyine ariko ibyo kwibaza amaherezo y’ubugingo bw’abo mu ngo, abana bacu ndetse n’abandi bahaba bikaba kure kubi. Yesu adutabare .

Kutabamenyesha inzira y’Imana, kutabitaho mu by’Umwuka bibagiraho ingaruka mbi.

Ngo hari umwana wari ufite ababyeyi, igihe kimwe yadukana ingeso yo kujya yiba. Iyo se ngo yajyaga kumuhana , nyina yarabyangaga ati ndekera umwana. Yabikuriyemo kugeza ubwo yakuze yiba, ndetse aza no kugeza igihe kubwo kwiba baramufunga, bamukatira urubanza rwo gupfa. Mbere yuko bamwica, yasabye ko ngo bamuhamagarira nyina akagira icyo amubwira. Nyina ahageze , umwana yamusabye kumwegera ngo amwongorere, umwana yahise aruma ugutwi kwa nyina agukuraho, aramubwira ati nubwo bagiye kunyica, ariko nguciye ugutwi ngo uzabere akabarore n’abandi babyeyi, ati iyo undeka Data akampana kirya gihe , simba ngiye kwica!!! Yesu adutabare.

Ubundi mu nshingano z’umubyeyi ukijijwe, harimo no kwita ku bugingo bw’abana, kuko muri bibiliya haranditse ngo menyereza umwana inzira akwiye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo.

Umunsi umwe umwana wanjye yansabye kutuganiriza ijambo ry’Imana nimugoroba tugiye kujya kuryama , adusomera ijambo ryamfashije riri mu Abefeso 6:1-4 “ Bana mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu kuko aribyo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo niryo tegeko rya mbere ririmo isezerano) kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi. Namwe ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mu bigisha iby’Umwami wacu”. Arangije kuyasoma yaravuze ati rero buri muntu niyisuzume arebe niba yuzuza inshingano ze!! Amen. Twe nk’ababyeyi twasabye abana kutubwira niba twuzuza izo nshingano nabo bati ibindi ni byiza , ariko mukwiriye gushimangira ijambo ry’Imana hano mu rugo kuko rimwe turasengana ubundi ntidusengane!! Twabasabye imbabazi kandi ndimo ndinginga Imana ngo gahunda yo gusenga no gusoma ijambo ry’Imana mu rugo rwacu igire imbaraga.

Rimwe ngo umukozi w’Imana yaratashye ( Yitabye Imana) nuko ngo abantu baje iwe bararira cyane, ngo uko barira , bakavuga ngo n’ukuntu yatubereye umujyanama! Abandi bandi n’amagambo meza yatwigishije! N’ibindi byinshi… ngo nuko abana be baravuga ngoNimumuririre wenda mwebwe mwaramubonaga, twe ibyo byose muvuga ntabyo twabonye!!!

Nubwo umubyeyi ukijijwe afite n’izindi nshingano nyinshi, ariko ndakwinginga nanjye nihereyeho ngo tuzirikane n’ubugingo bw’abana bacu ( vie spirituelle) “Namwe ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu”

Umwuka Wera adusure adusobanurire icyo gukora.

Vous avez répondu à ce message

Rugerindinda Alice