Urugendo rutagatifu rwo gusura Israel

Nkuko byifuzwa n’abakristo benshi kuzakandagiza ibirenge byabo ku butaka bwera bwa Isirayeli twifuje gusubiza iki cyifuzo binyuze mu bufatanye bw’agakiza.org na Miracle Pool Church( Ikarabiro) twabateguriye urugendo mu kwezi kwa 10 taliki ya 12/10/2016 tukazagaruka 21/10/2016

Day 1
Hazabaho gufata indege tugana I CAIRO Mu Misiri, aho urugendo rwacu ruzatangirira, tureba aho ubwoko bwa Isirayeli bwababarijwe imyaka 430. Tuzahaguruka I Kigali saa kumi n’igice tugere I CAIRO saa sita za ni joro, habeho gufata ifunguro rya nijoro no kuruhuka twitegura gutangira ingendo zacu zo gusura mu gitondo kare.
Tuzarara i cairo

Day 2
Nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo, tuzerekeza ku musozi w’ i Horebu ariwo bakunze kwita umusozi wa Mose, dusure aho rya shyamba ryashyaga ntirikongoke ryari riri, aho Imana yavuganiye na Mose imutuma gusubira muri Egyputa gucyura ubwoko bwa Isirayeli , aha tuzafata umwanya wo kuramya, guhimbaza Imana no gusenga. Nyuma yaho tuzazamuka agasozi kaduhesha kubona ikibaya Abisirayeli barwaniyemo n’Abameleki igihe Aroni na Uri bari bafashe Mose amaboko.
Tuzarara i Cairo

Day 3
Nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo, tuzasura umugezi wa Mara (Spring of Moses) aho Mose na Aroni bakoreye icyaha cyo kutumvira Imana, imaze kubabwira ngo bakubite urutare n’inkoni ya Mose maze bahe abisirayeli amazi Tuvuye aho tuzasura I Gosheni aho Abisirayeli bari batuye, dusure umugezi nyina wa Mose yajugunyemo akato ka Mose, dusure n’aho Yozefu na Mariya batuye igihe cy’imyaka itatu n’igice, barahungishije Yesu Herode ashaka kumwica.
Tuzarara Sinai

Day 4
Mu gitondo kare tuzahaguruka, nyuma y’amafunguro ya mu gitondo, dufate urugendo tujya mu gihugu cy’amasezerano, aho tuzambuka inyanja itukura. Tumaze kwambuka umupaka wa Eilate, tuzasura I Sodoma aho umugore wa Loti yahindukiye igishyitsi cy’umunyu, dusure Eingedi aho Dawidi yahungiye akahandikira na Zaburi nyinshi, dusure Yeriko dukomeza tujya I Nazareti ariho tuzarara
Tuzarara i Nazareti

Day 5
Tuzabyuka mu gitondo dusura I Galilaya, aho tuzakorera amasengesho yacu mu bwato twiyibutsa uburyo Yesu yajyaga avugira ubutumwa mu Nyanja y’I Galilaya igihe abantu babaga babaye benshi. Nyuma tuzasura Caperinawumu, umusozi w’Abahire (Matayo5: 1- 10), Dusure na Tabgah aho Yesu yatuburiye amafi n’imigati.
Tuzarara i Nazareti

Day 6
Tuzakomeza ingendo zacu I Nazareti tureba aho Yesu yakuriye, tuzasura kandi I Cana aho Yesu yakoreye igitangaza cya mbere cyo guhindura amazi divayi, dusure umusozi wa Tabor, umusozi wo guhindurirwamo, aho Yesu yahindukiye ari kumwe na Mose na Eliya, tuzasoza umunsi tunjya ku Nyanja ya Yorodani aho Yesu yabatirijwe na Yohana Baptista
Tuzarara i Nazareti

Day 7
Tuzasura Yeriko aho tuzabona umusozi Yesu yageragerejweho na Satani, tujye I Betaniya iwabo wa Razaro, turebe imva yari ahambye mo igihe Yesu yamuzuraga. Tuzahava twerekeza ku ihema ry’Aburahamu, aho Aburahamu yakiririye ba bamalayika bari bamusuye, tugana I Yerusalemu tuzanyura I Betelehemu kureba aho Yesu yavukiye n’aho abamalayika basanze abungeri igihe inyenyeri yabajyaga imbere ngo bajye kureba aho umucunguzi yavukiye
Tuzarara I Yerusalemu

Day 8
Tuzasura umurima wa Getsemani aho Yesu yasengeraga mbere y’uko baza kumufata, dusure inzu ya Kayafa aho Yesu yagiye gucirwa urubanza akanahafungirwa mbere y’uko ajyanwa kubambwa, nyuma yahoo tuzajya I Golgota, turangirize ku mva ya Yesu
Tuzarara i Yerusalemu

Day 9
Tuzasura umusozi wa Elayoni aho Yesu yari ahagaze igihe yasubiraga mu I juru, dusure umusozi wa Moriya aho Mose yari agiye gutambira Isaka, dusure ahahoze urusengero rwubatswe na Salomo, Dusure aho Dawidi yatuye, tujye ku kidendezi cy’Isilowamu hahandi Yesu yakirije wa muntu yari amaze imyaka myinshi aryamye yarabuze umujugunya mu mazi ngo nawe atabarwe. Tuzava aho ngaho tujya I Tel Aviv gusura Neot Kedumin.
Tuzarara i Yerusalemu

Day 10
Tuzahaguruka I Yerusalemu mu gitondo tujye gusura Qumran aho Yohana Baptista yari atuye, tujye I Masada aho tuzagendera mu kamodoka kagendera ku nsinga ( Cable car), Tujye ku Nyanja y’umunyu ( Dead sea), aho tuzagira umwanya wo koga muri iyo Nyanja, waba uzi koga cyangwa utabizi ubasha kogera muri iyo Nyanja kuko amazi yayo ntabwo atuma urohama ahubwo agushyira hejuru ukareremba, icyondo cyaho kivura indwara zose z’uruhu. Tuzava aho dukomeza kukibuga cy’ Indege Tel Aviv aho tuzajya gufatira indege iducyura.