Urugamba si urwawe, ahubwo ni urw’Imana! – Joyce Meyer

Mbese ujya umara igihe uhangayikishijwe n’ibibazo utabasha kubonera ibisubizo mu buzima bwawe? Mbese umaze igihe ugerageza gushaka ibisubizo by’ibyo unyuramo? Niba ari uko biri, ndashaka kukumenyesha ko ubasha kubona uburuhukiro mu Mana uramutse uyiringiye ngo ikurwanire intambara!

Byantwaye imyaka n’imyaka kugira ngo menye yuko guhangayika nta kamaro. Icyo byamariraga gusa ni ukunyongerera umubabaro aho kugira ngo bigire icyo bihindura. Guhangayika ni nko kwicara mu ntebe ukirirwa wegamye umunsi wose. Mu by’ukuri, uba uhuze nyamara ntiwigera uva aho uri. Iyo umunsi wije, uba ucyicaye hahandi wiriwe.

Imana ntiyaturemeye kuba muri ubwo buzima bwo guhangayika. Mbese wari uzi yuko guhangayika byagutera kurwara? Mu by’ukuri, umushakashatsi umwe yabonye ko 87% by’indwara zose zifitanye isano n’imitekerereze mibi. Ukuri ni uko nta mpamvu yo guhangayika, ahubwo dukwiriye kwizera Imana mu buryo bwuzuye.

Bibiliya itubwira yuko tudakwiriye kwiganyira iby’ejo, ngo twibaze tuti “Tuzarya iki?” cyangwa tuti “Tuzambara iki?” kuko umunsi ukwiriwe n’ibyawo byago (Matayo 6:25-26). Kandi Imana iduha ubuntu dukeneye buri munsi, kugira ngo tubone uko duhangana n’iby’uwo munsi.

Dukwiriye kwiga kwizera Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi. Aho kugira ngo tugerageze kwibaza iby’ejo, dukwiriye gushimira Imana ibyatubayeho uyu munsi.

Muri 1 Petero 5:6, Bibiliya itubwira yuko tugomba kwicisha bugufi turi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo idushyire hejuru mu gihe gikwiriye. Umurongo ukurikiraho uravuga ngo “Muyikoreza amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.” Imana irashaka kutwitaho.
Bijya bintangaza kubona dutekereza yuko turamutse dutekereje ku bibazo byacu igihe kirekire cyane byatuma tubibonera umuti! Nyamara twahirwa birushijeho turamutse twiringiye Imana tukayitegereza ikaba ari yo itwereka icyo dukwiriye gukora muri icyo gihe.

Ndashaka kugukomeza ngo umere nk’utazi ibyo unyuramo. Kimwe mu bintu biranga kwiringira Imana ni ukubana n’ibibazo udafitiye ibisubizo. Abantu benshi bafite ibibazo bakenereye ibisubizo, ariko iyo bamaze kubona ibyo bisubizo ntibongera kwiringira Imana ukundi. Byashoboka ko kubona ubushobozi bwo kwiringira Imana ari cyo cyakubera cyiza nonaha kuruta kubona ibisubizo by’ibibazo byawe!

Imigani 3:5 haranditswe ngo “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku bihanga bwawe.” Kwiringira Uwiteka ni amahirwe akomeye dufite. Ikibazo cyose waba ufite mu buzima bwawe, icyo usabwa ni ukwiringira Uwiteka. Nta bwo ashaka yuko ubaho mu bwoba. Aragukunda cyane, kandi ari mu ruhande rwawe akora ku bibazo byawe!

Mu 2 Abakorinto 10:4-5 hatubwira imwe mu ntwaro zikomeye Imana yaduhaye, kandi iyo ntwaro ni ijambo ryayo. Iyo umutima wawe uremerewe n’ibiteye ubwoba, ujye ufata icyo kibazo ukirwanye ukoresheje ijambo ry’Imana. iyo usubiramo ijambo ry’Imana n’ijwi rirenga, uba urimo gukora wa murimo wo gukubita hasi ibyishyirira hejuru kurwanya kumenya Imana. Fata igihe ushakashake uko wamenya icyo Imana ivuga, bizagufasha kumenya no kunesha uburiganya bwa Satani.

Imana ikoresha kwizera kwacu, ariko guhangayika gutuma idakora. Iyo nkeneye impinduka kandi nkakomeza kugerageza gushaka umuti w’ikibazo, ndavuga nti “Uwiteka, ndagushima ko urimo gukora ubu. Nta mpinduka mbona. Nta kintu gishya numva. Ariko nasenze, ndetse n’ubu maze gusenga, nizeye ko watangiye gukora, nkaba ngiye kubona ubutsinzi!”

Mu 2 Ngoma 20, Umwami Yehoshafati yatewe n’abanzi benshi bamutereye icyarimwe. Bibiliya itubwira yuko icya mbere cyamubayeho, yafashwe n’ubwoba. Ariko yahise “yihata gushaka Uwiteka” (umurongo wa 3). Yehoshafati yari afite ikibazo gikomeye, ariko ntiyigeze yicara hasi ngo ahangayike. Ahubwo yihatiye gushaka Uwiteka, ngo yumve icyo abivugaho.

Ni uko ku murongo wa 15, Imana ituma umuhanuzi kubwira Yehoshafati ati “Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana.” Iyo ni inkuru nziza! Urugamba si urwawe, si wowe ugomba kururwana. Urugamba ni urw’Imana!

Umurongo wa 17 uravuga ngo “Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha." Icyo Yehoshafati yakoze rero ni ugupfukama akaramya Uwiteka. Ku murongo wa 22, ubwo abantu bose bari batangiye kuririmba bahimbaza Uwiteka, abanzi babo basubiranyemo baricana!

Niba ushaka ko abanzi bawe basubiranamo, ibibazo nibiza ntugahangayike ahubwo ujye wihatira gushaka Uwiteka, umuramye, umuririmbire kandi umushime! Emerera Imana igukize. Ujye ucecekesha amaganya yawe ukoresheje guhimbaza Imana, ubwo ni bwo uzatangira kubona Imana ikora. Ntukongere kuvuga uti “Ndatinya," ahubwo uhereye none wature uti “Sintinya. Niringiye Imana!”