Urufunguzo rw’imigisha

Gutegeka kwa kabiri 28:1-15-

Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe Izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.

Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho ikugereho.

Nshuti yange njye nawe dukwiye kumenya ibi ko dukwiye kwitondera amategeko y’Imana no kuyumvira kuko ibi ni umugisha kuri twe rwose, Bibiliya Ijambo ry’Imana riratubwiye ngo nubikora imigisha y’Imana izakuzaho, ngo uzagirira umugisha mu mudugudu uwugirire no mu mirima, Hazagira umugisha imbuto zo munda yawe, Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe,

▶ Uwiteka azagukomereza kumubera ubwoko bwe bwera...
Gusa iyo duhereye Ku murongo wa 15 haratubwira ngo ariko nutagira uwo iyi mivumo yose izakuzaho.

▶ Abaheburayo 2:3-4
"Twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise, Imana Ifatanije na bo guhamya Ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’umwuka wera zagabwe nk’uko yabishatse???"

▶ Gira uwo mwete n’Igihe uteshutse ugire kumva ko wahemukiye Umwami, hanyuma wikosore ibyo bizerekana Umwete wawe no gukunda Umwami kuko icyo dusabwe n’Ijambo ari umwete kugira ngo we kwita no kwitondera ijambo kugira ngo tubone imigisha"

Imana Ibahe umugisha