Urufatiro rw’umuryango wa Gikristu

By’umwihariko, umuryango w’Abakristo ugomba kuba wubatswe k’Uwiteka. Zaburi 127 : 1 hagira hati « Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa.»

Umuryango : Urufatiro rw’ibanze (Itangiriro 2 : 18-24)

Urufatiro rw’ibanze Imana yashyizeho ni umuryango, izindi mfatiro zose mu mateka ya muntu zaje zubakiye ku muryango. Ni yo mpamvu umuryango ufata umwanya wa mbere. Ipfundo ry’umuryango riboneka mu kuremwa. Itangiriro 1 : 26 hagira hati: « Tureme umuntu ase natwe … » 

Muri uku kuremwa, dushobora guhita twiyumvisha uburyo Adamu yari afite irungu ubwo yari amaze kuremwa wenyine (Itangiriro 2 :18). Imana irema umuntu yamuhaye umutima wo kubana n’abandi, ni yo mpamvu yari akwiriye uwo babana. Imana yashubije ikibazo Adamu yari afite imuremera Eva. Ni ukuvuga, Imana yaremye Eva kugira ngo yuzuze Adamu. Ni yo mpamvu yagombaga kumufasha no kumwuzuza.

Dore iby’umuryango wa gikristu wubatseho:  

1. Urukundo

Tito 2 :4-8 « … kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n’abana babo … » 

2. Gushyira hamwe

Matayo 19 :4-6 « … Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe …»

Isano Adamu yari afitanye na Eva ryaragaragaraga, kuko ijambo ry’Imana ruvuga riti: « Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni » Itang. 2 :25. Iyo ababiri bashakanye mu buryo bwa gikristu umwe afata mugenzi we nk’impano y’Imana, imibanire yabo ntishobora kubakoza isoni cyangwa kubacira urubanza na rimwe.

3. Amahoro 

Abefeso 6 :1-4 « Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami Wacu , kuko ari byo bibakwiriye.… Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu ahubwo mubarere mubahana mubigisha iby’Umwami wacu. »

 4. Impanuro

Imigani 22 : 6 « Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza aratayivamo. »
Ijambo « kwigisha » rishatse gusobanura “ gutangirira kuri zeru wigisha imyitwarire.” Igiti kigororwa kikiri gito. Ni iby’igiciro ko abana batangira gutozwa ibijyanye n’umubiri, ibya gikristu, ndetse n’imyumvire bakiri bato.

5. Inyigisho

Gutegeka kwa kabiri 6 : 1-7 « … Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye n’uko ubyutse ...»

Abana bakuriye mu muryango usenga kandi wiga Bibiliya ku buryo buhoraho, bafata imirongo ya Bibiliya mu mutwe, nta kabuza ko bazakura mu mwuka mu buryo butangaje. 

6. Guhimbaza Imana

Guhimbaza Imana ni ngombwa mu muryango wa gikristu. Ushaka kumenya ko umuryango runaka ari uw’abakristu, warebera k’uburyo ubayeho mu buryo bw’umwuka. Ibyakozwe n’intumwa 10 : 1-4 « Yari umuntu wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose... »

Gusenga: gusenga ni kimwe mu bigize guhimbaza Imana.

 Inyigisho ya Georges Morisset

ishyizwe mu kinyarwanda na Simeon Ngezahayo