Urubyiruko rwo mu Bushinwa rwiteguye gukora ivugabutumwa muri Koreya ya ruguru rwiteguye no gupfa

Uwitwa Assis mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo mu Bushinwa yatangaje ko nubwo hakigaragara akarengane gakomeye muri iki gihugu kuko abapasiteri 2 bo mu ubushinwa bayoboye amatorero yagaragaye mu karengane bashaka kwamamaza ubutumwa bwiza muri Koreya y’amajyaruguru, ariko agaragaza ko urubyiruko rutaciwe intege n’akarengane ahubwo rufite umugambi wo kwamamaza ubutumwa bwiza nubwo rwahasiga ubuzima.

Aba bapasiteri 2 batangaje ko badakwiye gukomeza kwihererana inkuru nziza y’agakiza ka Yesu. Umwe muri aba bapasiteri wanahoze ari umugizi wa nabi mu Bushinwa aza kwakira agakiza, ndetse yakiriye Yesu yari afite gahunda yo kwiba imodoka itwara amafaranga.

Yagize ati : ‘Data ntabwo ndabisisobanukirwa impamvu, uburyo nari umuntu mubi nahoraga imbere ya polisi, ariko ubu ubuzima bwanjye bwarahindutse, niyo mpamvu ntakwirengagiza abakiri mu mwijima’.

Uwa kabiri yakiriye Yesu nyuma y’imyaka 7 mama we yari amaze amusengera, nyuma yo gukizwa barihuje bafata umugambi wo kubwiriza igihugu kimwe mu bihugu ubutumwa bwiza bukiri ikibazo, kigaragaramo akarengane gakabije aricyo Koreya y’amajyaruguru.

Bakorera hafi y’inkambi zo muri Koreya y’amajyaruguru, aho bitemewe ko abantu bo mu Bushinwa bagera, ndetse bari gutegura ingendo z’ubutumwa bwiza hagati mu gihugu cya Koreya y’amajyaruguru.

Bateguye urubyiruko rwinshi rw’abakirisitu mu Bushinwa rw’abakorerabushake ndetse rufite umutwaro rugiye kubafasha kwamamaza ubutumwa bwa Yesu.
Ubwo babazwaga icyo aho bazakura ubushobozi wo gukora iri vugabutumwa batangaje ko nta bwoba bafite nubwo bagiye ahantu hakomeye.

Imiryango y’abakirisitu muri Koreya y’amajyaruguru irarenganywa cyane nubwo itemerewe gukora ivugabutumwa kandi ntabwo yemerewe no kugira abandi basangiza imyizerere yabo, ibi bikaba aribyo byatumye uru rubyiruko rwo mu Bushinwa rwemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga ariko bakemera gukora icyo ubutumwa bwiza bubasaba.

Umupasiteri umwe wo mu Bushinwa nyuma yo kubona kwiyemeza k’uru rubyiruko yatewe umwete n’uyu mwanzuro cyane ko bakiri urubyiruko, batararongora, nta n’imiryango bagira muri Koreya y’amajyaruguru ariko bemeye guhara ubuzima ku bwa Krisitu.

Malachie @Agakiza.org

Infochhretienne.com