Urubyiruko rw’abayisilamu rwifatanyije n’abakirisitu mu masengesho ya Pasika kugirango babarindire umutekano

Nyuma y’ibitero 2 byibasiye abakirisitu muri Egypte mu cyumweru cyabanjirije pasika urubyiruko rw’abayisilamu muri Jordan rwafashe icyemezo cyo kwifatanya n’abakirisitu mu munsi mukuru wa Pasika kugirango babarinde ibitero by’ubwiyahuzi kandi nk’igikorwa cy’ubufatanye.

Abakirisitu b’abakopte muri Egypte bibasiwe n’igitero cy’abiyahuzi mu mugi wa Alexandrie mu cyumweru cyabanjirije Pasika gihitana abakirisitu 44 ndetse abarenga 100 barakomereka, cyane cyane abana.

Kazem Kharabsheh yarandikiye bagenzi be ngo bashiki bacu na basaza bacu bazaba bari mu nsengero, kandi hari ababarwanya kubera imyizerere yabo nshuti zanjye z’abayisilamu muzaze tujyane mu nsengero kugirango tubacungire umutekano batazagabwaho ibitero.

Nta gitero na kimwe cy’ubwiyahuzi cyagagaragaye ku bakirisitu muri Jordan nubwo bari baburiwe ko abakirisitu baho bazagabwaho ibitero n’intagondwa z’abayisilamu nkuko byabaye muri Egypte ariko kubera ubufatanye bw’urubyiriko rw’abakirisitu n’urubyiruko rw’abayisilamu nta gitero na kimwe cyabaye.

Undi witwa Balqa Fayez Ruguidi wavuzeko kuba maso kugirango hatagira ubagirirwa nabi kubera imyizerere ye ari ikintu cy’ingenzi ndetse asaba ko ubumwe hagati y’abakirisitu n’abayisilamu bushyirwamo imbaraga ndetse buri muntu wese akagira uburenganzira bwo guhitamo idini asengeramo nta gahato kandi nta terabwoba.

Mu gace ka Madaba uwitwa Hazem Al Fouqaha yavuze ko abayisilamu benshi bafashe gahunda yo kuzarindira abakirisitu umutekano inyuma y’insengero kugirango bizere ko nta gitero cy’ubwiyahuzi cyakwibasira abakirisitu ku munsi mukuru wa Pasika.

Saleh Abu Mahfoud utuye Zarqa ku birometero 19 uvuye Amman yatangaje ko afite intego yo kuzarindira insengero umutekano mu gace atuyemo ndetse ko ku munsi wa Pasika nta kindi kintu azakora kugirango yerekane ubufatanye bw’abakirisitu n’abayisilamu mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Ibi bikorwa muri Jordani bari gukora ni ukugirango bereke isi ko hakwiriye ubufatanye mu kurwanya ivangura moko, ubutagondwa ndetse n’ironda ruhu ku isi hose kugirango ibikorwa byo kuziza abantu ubudasa bihagarare.

Hala Saadi utuye Amman yabwiye Jordan Times dukeha iyi nkuru ko Jordan batewe ishema ryo kurwanira abakirisitu kugirango batagabwaho ibitero bazira imyizerere yabo kandi umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo aho asengera.

Ku miryango y’insengero nyinshi hashyizwe ibyuma bipima ko nta wufite ibisasu mu rwego rwo gucungira umutekano abaza gusenga.

Jordantimes.com
Tuyishime [email protected]