Urubuga Agakiza.org rubahishiye byinshi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 rutangiye.

Imyiteguro y’isabukuru y’imyaka itanu (5) y’urubuga www.agakiza.org irarimbanije, igikorwa kizabera muri salle ya FourSquare iherereye Kimironko ( Ugana kuri Gereza ya Kimironko) ku cyumweru tariki 29/11/2015, sa munani z’amanywa (14h00).

Iki gikorwa kandi kizitabirwa n’abaririmbyi batandukanye bazafatanya n’abandi bakunzi b’urubuga ww.agakiza.org guhimbaza Imana no kwizihiza uyu munsi, aribo Simon Kabera, Dominic Nic, Korari Besalel (ADEPR-Murambi) ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi New Melody, naho abigisha bakaba ari Pastor Jean Jacques Karayenga ndetse na Pastor Desire Habyarimana.

Umuhango wo kwizihiza iyi sabukuru kandi uzahuzwa n’igiterane cyagutse, byombi bikazahuza abakunzi b’agakiza.org hamwe n’abandi bose bifuza kumva ubutumwa bwiza mu giterane cyiswe imbaraga z’ubutumwa bwiza, Abaroma 1:16.

Ubusanzwe urubuga www.agakiza.org rumaze imyaka itanu (5) rutangiye, rukaba rukorera ivugabutumwa kuri interineti nta zindi nyungu izo ari zo zose keretse kuzana abantu kuri Yesu. Uru rubuga kandi nta dini cyangwa itorero rushamikiyeho, ikindi rukora kikaba ari ugufasha amatorero ya Gikristo gukangukira gushyira mu bikorwa inshingano nkuru Yesu yadusigiye yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi. Matayo 28:18-20.