Urubanza. Pasitori Seneza Jean Paul

Muri iki gihe, ijambo urubanza ni ubutumwa bwibagiranye mu matwi y’abanyetorero, kubera ko n’abigisha ubwabo, iri jambo ribatera ubwoba kuko ribatsinda nabo. Ikindi kandi, tugeze mu bihe by’imperuka, aho abantu badakunda kumva ukuri kandi abigisha bagashaka kudahutaza abantu ngo bigwizeho abayoboke, bagahitamo kubabwira ibihuye n’irari ryabo.

Umwigisha ati mu minsi yashize nabonye inkuru kuri whatsapp ivuga ku mu Pasitori wari ufite itorero rinini, akagira umuyoboke w’umugore w’umucuruzi kandi w’umuherwe. Buri uko Pasitori yigishije, akajyanisha ku bitangaza byo kwaguka k’ubucuruzi, nyamara ijambo ry’Imana si iryo gukirigita ahubwo rirahinguranya, ni inkota ikebera amugi yombi.

Umunsi umwe wa mugore ateranira ahandi, umwigisha waho we yivugira ku iherezo ry’umuntu mu isi n’urubanza, kandi n’ibyahishwe ko bizahishurwa. Nyuma y’izo nyigisho, uwo mugore aratsindwa kandi arihana. Mu gihe Pasitori umuyobozi w’Itorero asoje iteraniro areba uko amaturo yatuwe, abona yabaye make ko kandi wa mugore atateranye nuko aramuhamagara aramugenderera. Pasitori amubaza impamvu atateranye Umugore aboneraho kumuha ubuhamya bw’ibyamubayeho anababajwe ko kandi uwo mu Pastori atigeze amubwira ukuri kubatūra.

Muri Amerika, buri wese agira nimero imuranga bita "Social Security Number", ishyirwaho ibimuranga byose, ari ibyiza ari n’ibibi. Hari igihe imyanya yateganijwe yuzura kubera amanyanga, akenshi umuntu agahitamo kuba yahunga. Ariko hari igihe habaho umwaka w’imbabazi, umuntu akagira ibyagabanukaho. Ariko twebweho, iyo duhindukiye, tukihana, Social Security Number yacu iba nshya, ibya kera biba bishize.

Ibyahishuwe 20:12 Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.

Ibyo dukora byose birandikwa, bizahishurwa ku munsi w’amateka. Ikindi gitabo ni icy’ubugingo ; utazagaragara muri cyo, azajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku. Abahakana Imana bo bavuga ko iyo Mana itagira umutima w’imbabazi yazarimbura abo yaremye ntitwayemera. Ariko se niba dushima abacamanza bakoresha ukuri, ni kuki tutakubaha kamere y’Imana yo gukiranuka ?!

Kumenya iby’urubanza :

➡ Bidufasha kutitura inabi. Tumenya ko uguhora ari uk’Umucamanza. Abaroma12:19 Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo"Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga."

➡ Bidufasha gukiranuka kuko tuzi aho tujya kandi tuzi ko umunsi w’amateka udafite andi mahirwe (second chance). Nyuma y’ijambo rigira riti "mva imbere kuko ntigeze kukumenya", nta yandi mahirwe. Ijambo rya kabiri rizavugwa ku bamenye ibi ni "injira mu munezero wa So", halleluya !

Menya ko udashobora kuyi-impressionner (kuyishitura). Kiranuka kurenza gushaka gukora.

Ikibazo: Mbese ninde wari wumva icyaha gikomanga iwe akaburirwa n’ijwi rimwibutsa ko hari urubanza ? Aho wari ufite amahitamo abiri, icyo wahisemo nicyo kigaragaza aho werekera.

2Petero 3:14 Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye.

Impamvu dukwiye kwitwararika : Twarakijijwe tutabigizemo uruhare, ariko turwane twezwa. Tuzakizwa, agakiza kuzuye (gukizwa umujinya w’Imana)

➡ Kumenya ko hariho urubanza bidusunikira kuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Umukristo uzi ibi, ababazwa n’uko buri munsi habaho ukurimbuka kwa benshi. Gukorera Imana si uko mu rusengero gusa.

Nubwo Imana yirengagije iminsi yo kujijwa kwacu, ariko idutegeka kwihana no kwezwa.

Yesu Kristo niwe Mucamanza kuko ari nawe wadupfiriye. Niwe uzi uburemere bw’impano ye. Yohana 5:27 Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w’umuntu.

2Pet.3:9 9Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. 10 Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.

Abazacirwa urubanza ni bande ?

1. Abakiranutsi: Imirimo y’abakiranutsi izagerwa, ihabwe agaciro, bitewe n’urufatiro rwayo. Akenshi abakiranutsi ntibubahwa, ntibakundwa cyane, kandi isi ntibemera kuko atari ab’isi bakabaho mu buryo burega isi. Umukiranutsi iyo ari mu isi, bitera umutekano muke (trouble).

2. Abanyabyaha, izi kubarindiriza igihe cyo guhanwa.

3. Abamarayika nabo bazacirwa urubanza. 2Pet.2:4 Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,

Aho abanyabyaha bazajya ni mu mwijima, mu muriro,aho urunyo rudapfa kandi umuriro utazimye.

Ubwo abanyabyaha bazacirwaho iteka, abakiranutsi bo Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yabo.

URWO RUBANZA RUTEYE RUTE ?

Nitugera hano nta mahirwe ya kabiri, hari amagambo abiri azavugwa : 1. Injira mu munezero wa shobuja cyangwa se 2. Mva imbere wa nkozi y’ibibi we, sinigeze kukumenya

Ibi bishatse kutubwira ko uwo ndiwe ni njyewe mu gihe nta wundi undeba, cyangwa uwo ndiwe ni njyewe igihe ndi imbere y’indangagaciro z’ubukristu, si uwo abantu bareba.

Ibyakozwe 17:31 31kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”

Mu rukiko rw’Imana ni ukuri kuzakora gusa. "HARI UMUNSI" uzahagarara imbere y’intebe y’urubanza. Imana izarucisha umuntu yatoranije, ari we Yesu. Abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho

Abaroma 2 : 5 Nuko kuko ufite umutima unangiwe utihana wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa.

Abantu twese dukwiye kwita ku by’uriya munsi. 2 Tim 4:1 1Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.

Mbese ku munsi w’urubanza urumva uzaba umwere cyangwa uzatsindwa n’urubanza ?