Uri uwo Imana ivuga ko uriwe Pastor Viva

Imwe mu ntwaro satani yicishisha abantu benshi, Ni uguhumanya ibitekerezo byabo,bagatangira kwiyaturaho amazina mabi agendanye n’icyo umubi ashaka kubagira cyo, akabibagiza abo Imana yabagize bo.

kenshi iyo uri mubikomeye,satani aba ashaka ko wiyaturaho, amagambo atari meza, ariko nguhitiyemo amagambo 12 wakwiyaturaho, agaheza satani umwuka,akamwereka ko Uzi agaciro kawe, wisobabukiwe!

Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire, Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe_Zab71:24

Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi anjyana iruhande rw’amazi adasuma asubiza intege mu bugingo bwanjye anyobora inzira yo gukiranuka kubw’izina rye. Zaburi 23.1-3

Nzi yuko ushobora byose Mana kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose. Yesaya 42:2. Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo Yobu 27:5

Naho nanyura mu gikōmbe cy’igicucu cy’urupfu sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe na we. Inshyimbo ye n’inkoni ye ni byo bimpumuriza Zaburi 23:4. Kuko yantegeye ugutwi, ni cyo gituma nzajya mwambaza Nkiriho_Zab116:2

Mutima wanjye subira mu buruhukiro bwawe, kuko Uwiteka yakugiriye neza
Zab 116:7. Kuko Umwami Mana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni kuko mfite unsindishiriza. Yesaya 50:7

Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho Yobu 27:6. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha_1Kor9:26

Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera_imig18:10. Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi by’Uwiteka bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose
Zaburi 23:6

Ubuhanuzi bw’ukuri k’ubuzima bwawe ni ijambo ry’Imana, kandi Umuhanuzi Mukuru k’ubuzima bwawe ni wowe ubwawe. Bigire umuco kwiyaturaho ibyiza byo mu ijambo ry’Imana, nibyo bizatuma urushaho kuba uwo Imana ikwita,kurusha kuba uwo abantu bakwita bashingiye kubyo babona

Pastorviva.pcm@gmail.com
POWER OF CHANGE
MINISTRIES