Uri uw’Agaciro Ku Mana. Pastor Desire

“Kuko
Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege
kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16).

Amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo ni cyo kiguzi Imana yatanze kubw’agakiza kacu: “kuko
muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro
mwatojwe na ba Sokuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa
izahabu…ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana
w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo” (1
Petero 1:18-19). Ibi byagombye guhita bikwereka uburyo uri uw’agaciro
ku Mana. Kuba yarohereje Yesu ngo apfire ibyaha byawe bigaragaza ko kuri
Yo ufite agaciro nk’aka Yesu.

Agaciro
kawe ku Mana kangana n’ubuzima n’amaraso bya Yesu Kristo. Iyo uza kuba
uri umwe hano mu isi, ukeneye agakiza, Yesu nabwo yari kuza akagupfira.
Intumwa Pawulo yasengeye ko twasobanukirwa urukundo rw’Imana
rutagereranywa (Abefeso 3:19). Imana iragukunda kurusha n’uko wikunda.
Ihimbajwe cyane no gutunganirwa kwawe kurusha n’uko wakwigera ubyifuza.
Nusobanukirwa n’uku kuri, ntuzigera wongera guhangayika mu buzima. Imana
igukunda kurusha ubuzima, kandi yabigaragaje igupfira. Kuri Yo, uri
uw’agaciro katagereranywa.

Imana igukunda nk’uko ikunda Yesu. Yesu ubwe yabivuzeho muri Yohana 17:23 ubwo yavugaga ati “ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze” Menya uku kuri none; iki nicyo kintu gikuru cyane kuri wowe; uri uw’agaciro ku Mana nk’uko Yesu ari.

Isengesho Data
mwiza, ngushimiye kunkunda urukundo rukomeye gutya kandi ruhoraho.
Nzahora iteka nibuka urukundo unkunda, kandi ndasenga ngo uzamfashe
gusobanukirwa no kurushaho ubugari, uburebure, uburebure bw’ikijyepfo
n’ubw’ikijyejuru bwarwo, mu Izina rya Yesu. Amen.