Uri mu bo mu kivunge cyangwa umwigishwa wa Kristo ? - Gael Eba-Gatse

"Igishishakaza Imana ni ukugira abigishwa, aho kugira abantu benshi bakora ibyo bashaka, ariko bagakunda ibitangaza by’Imana."

“Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati: Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashika be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”
Luka 14 : 25-27

Igihe Yesu yari mu isi yari afite imbaga y’abantu benshi bamukurikiraga, abantu benshi b’inzego zitandukanye. Ariko siko byari bimeze ari umubaji n’umuhungu wa Yosefu usanzwe. Ubwo yatangiraga gukora ibitangaza n’ibimenyetso no kwigisha ubwami bw’Imana ni bwo yamenyekanye akagira n’imbaga y’abantu benshi bamukurikira.

Yazuye abapfuye, agendera hejuru y’amazi, atubura imigati n’ifi. Umuntu nkuwo ntabwo yari kubura abantu bamukurikira !

Ariko icyo kivunge cy’abantu ntabwo cyamenyaga buri gihe ko icyo Yesu yifuzaga ari uko bahinduka mu mitima, bakagarukira Imana. Yesu yamenyaga ko ikivunge kimukurikira cyabaga gishishikajwe n’ibitangaza yakoraga, akaba ari yo mpamvu cyamwomagaho. Ariko hamwe n’ibyo bitangaza, abo bantu bakiraga n’ijambo ry’Imana.

Umunsi umwe Umwami Yesu azabaza abantu bose bamukurikiraga impamvu batemeye kuba abigishwa be, bakishimira kuguma mu kivunge.

Ni ko bimeze! Yesu ntabwo akeneye ko tumukurira tugendereye ibitangaza. Ikivunge gishaka ukuboko kw’Imana, ni ukuvuga ibyo ikora, aho gushaka Imana ubwayo.

Ikivunge gikunda ibitangaza, amarangamutima agakorwaho, ibibazo byabo bigakemuka. Ikibabaje ni uko abantu benshi bari mu kivunge. Bakurikira Yesu kubera ibyo ashobora kubakorera, biyitayeho bo ubwabo.

Dukwiye rero kumenya ko icyo Imana ishaka ari kugira abigishwa bashaka kumenya umutima w’Imana aho kugira ikivunge cyishakira ukuboko
n’ibitangaza byayo.

Imana yacu ishaka abigishwa, ni ukuvuga abantu biyemeje kuva mu kivunge, bagahitamo kuyumvira no kugendana na yo.

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera.”
Matayo 28 : 19

Umwigishwa ni uwushaka gusa n’umwigisha muri byose : Mu kwizera, mu rukundo, mu kwihangana, mu guca bugufi, mu kubonera, mu kumenya…

Umwigishwa aberaho umwigisha. Akora uburyo bwose kugira ngo ubuzima bwe bugaragaze umwigisha we. Ubuzima bw’umwigisha we ni bwo ashingiraho. Ibyo abwirwa n’umwigisha we ni byo bimutera imbaraga.
Umwigishwa ashimishwa no kumenya umutima w’umwigisha we kuruta kubona imirimo ye.

Reka twibarize hamwe twese iki kibazo: Turi mu bo mu kivunge cyangwa mu bo mu bigishwa ba Kristo?

“Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati: Kandi namwe murashaka kugenda? Simoni Petero aramusubiza ati Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana?”
Yohani 6 : 66-69

Igihe Kristo yasabaga abantu kuba abo mu bigishwa be, abenshi baramuretse. Abajije abigishwa be niba bo badashaka kumureka, intumwa Petero imubwira ko nta handi bifuza kujya usibye kugumana na we.

Bavuze ko Kristo afite amagambo y’ubugingo. Ibi biragaragaza ko batamukurikiraga kubera ibifadika yabahaga, ahubwo bamukurikira kubw’ubugingo n’ijambo bamubonagamo.