Uretse kumpa agakiza, Imana yankoreye n’ibindi byinshi

Ubu buhamya bukubiyemo ibintu bibiri Imana yakoreye uyu muntu wivuga aha, harimo kumuha agakiza ariko kandi hari n’icyo kumurokorera abana impanuka ikomeye.


Mbere y’uko ngaruka kubijyanye n’uburyo Imana yampaye agakiza, ubuzima bwose bugahinduka, munyemerera mbanze ngaruka ku gitangaza Imana iheruka kunkorera kikankora ku mutima mu burryo budasanzwe.

Imana Yankirije abana Aline na Rudy urupfu igihe kimwe. Hari muma saa moya z’umugoroba nuko abana banjye mbohereza gusenga bari kumwe na nyina wabo witwa Eva, ubwo bari berekeje ahitwa Nimes aho bagombaga gusengera.

Bari mu nzira bagenda ikamyo yabaturutse imbere yacitse feri, nuko Aline kuko yabibonye mbere arataka cyane avuga ngo ”Mana Mana”, ubwo niko Rudy nawe asakuza avuga amagambo ayasubiramo kubera ubwoba. Shoferi nawe yageragezaga guhagarika imodoka bikanga, nuko abana nabo babuze icyo bakora bahagarara hamwe kuko babonaga aho bari kujya igikamyo kiri kuhabasanga.

Mubigaragara ntacyari guhagarika iyo mpanuka yari ikomeye ityo ariko mu bubasha n’imbaraga nyinshi z’Imana ndayishimira ko yantabaye ikandindira abana.

Ngarutase ku byerekeranye n’agakiza ari nabyo nkesha ibyo byose navugaga, jyewe nahuye na Yesu ku italiki ya 25 Ukuboza 1988, nabatijwe kuri 19 gashyantare 1989 ubwo nari mfite imyaka 44.

Yesu yatanze ubuzima bwe kubw’ibyaha byanjye, niwe wenyine ukwiriye kuramywa no guhimbazwa. Allelluya!! Kandi iyo amaze kuduha agakiza ntagenda ngo adusige ahubwo akomeza kubana natwe no kuturinda, kuko uretse kumpa agakiza mururmva ko yakomeje kuba muruhande rwanjye ndetse n’umuryango wanjye, Imana ni iyo gushimwa iminsi yose.

Kuva naba umukristo ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse ubu ndi mu burinzi bw’Imana njye n’umuryango wanjye, nibingoye Imana iba ihari ikamfasha ntacyo njya nyiburana. Amen!

www.topchretien.com