Urashaka umugisha w’Imana mu buzima bwawe ?! (Igice cya 1) Pst Desire Habyarimana

« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26

Umugisha ni iki ? Iyo umuntu yateye imbere, yashatse, yabyaye, yize agatsinda, yabonye akazi keza… byose bisobanurwa umugisha umuntu yagize mu buzima busanzwe. Ku bakijijwe, umugisha utangwa n’Imana kuko Abaroma 8:32 handitswe ngo « Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? »

Burya iyo abantu biba, baraguza… baba bashaka umugisha ku buzima bwabo nyamara batazi ko umugisha utangwa na kristo Yesu. Niba ubayeho mu buzima butandukanye n’umugambi w’Imana, sanga Kristo kuko icyo yerekaniwe ari ukumaraho imirimo ya Satani, kandi agakiza ke kadukuyeho umuvumo wose ku bwo kwizera (1Yohana 3:8).

Yesu yambaye ubusa ngo twambare, imibyimba ye ni yo idukiza, intimba zacu ni zo yishizeho (Yesaya 53 :4) kandi yambaye ikamba ry’amahwa kugira ngo akureho umuvumo w’ubutaka. Igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we ! Amaraso yose yavuye yari afite icyo asobanura.
Ariko habaho n’umugisha w’uburyo bw’umwuka. Umugisha w’umwuka n’amavuta y’Umwuka agendana n’umuntu aho ari hose. Mu bundi buryo n’umugambi w’Imana ugendana n’umuntu, kandi iyo migisha tuyinjizwamo n’amaraso ya Kristo Yesu. Turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo (Abefeso 2:10).

Satani yarwanije umugisha w’Imana ku muntu kuva muri Edeni, ariko natwe turwane kugira ngo twinjire mu mugambi w’Imana ku buzima bwacu. Iyo abantu bananiwe kwinjira mu mugambi w’Imana, bashaka kwicira inzira ngo babone ibisa n’umugisha ariko itari yo.

Muri Edeni babonye ubwiza bw’Imana bubavuyeho, Adamu na Eva biremera ibicocero. Byari ibintu bisa n’imyenda, ariko itari yo. Icyaha gikura umuntu mu mahoro. Iyo abantu benshi bavuye mu bwiza bw’Imana kubera icyaha, bahita bashaka ibindi byabahesha amahoro: kuririmba cyane, kuba incuti ya Pasteur, gusenga cyane (ariko atihannye icyamwambuye ubwiza bw’Imana), gutanga amaturo (ariko afite umutima umucira urubanza)...

N’ubwo wakora ibingana iki utihannye, nta cyagarura ubwiza bw’Imana kuko imirimo izagenda iduherekeje ariko hazabanza wowe, niwemerwa imirimo uzayihemberwa. Ariko amaraso ya Kristo agarura ubwiza bw’Imana umuntu yatakaje, kuko Imana yiyunze n’abantu ku bw’umusaraba n’amaraso ya Kristo (Itangiriro 3:7).

Urubyiruko aho gushaka umugisha ku buzima bwabo usanga bashaka ibindi byatuma abantu babakunda; abubatse ingo aho gushaka umugisha w’Imana ku buzima bwabo usanga bashaka kubahwa ku ngufu, bakabyita ngo ni ukurwanira uburenganzira bwabo. Ariko muhindure, mubanze mushake umugisha w’Imana ku buzima bwanyu muzabona ibyiza byose bibajeho.

Abandi bashaka gutona kuri ba shebuja, ariko banza ushake itanga icyubahiro kuko niyakureba neza nta we uzakureba nabi. Iyo ikubahishije urubahwa, ariko itakubashye nta wakureba n’irihumye. Iyo ndebye mu bana b’Imana, aho gushaka umugisha w’Imana usanga bashaka kujya mu myanya y’icyubahiro mu nzu y’Imana, bakabirwanira bakabyanganira. Ariko iyo winjiye mu mugambi w’Imana, ikurutisha bagenzi bawe (Zaburi 91:14-16) kandi nugira umwete wo kubaha amategeko yayo izakugira umutwe ntizakugira umurizo (Gutegeka kwa kabiri 28:13).

Dushake umugisha w’Imana ku buzima bwacu, ibindi byose bizakurikira kandi Imana yishimira kuduha imigisha yose yo muri Kristo Yesu. Niduhagarara mu kumvira Imana nta cyo izatwima, kuko iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ibindi byose.

Nta cyasimbura ubwiza bw’Imana ku buzima bwawe. Ntuzabure rero gushaka mu maso y’Imana. Niwaba incuti y’Imana, ibindi byose bizakunda. Ariko nudashaka Imana, ibindi byose bisa nk’imigisha bifite igihe gito.

Ubutaha tuzabagezaho abagiye bagirira umugisha ku Mana ntuzacikwe!