Urashaka kugera k’urundi rwego? Fata umwanya wo gusenga!

Nshuti musenge,nubwo Satani ahari, mumare igihe mu masengesho , aho kudasenga ntimuhe umwanya inshuti , mwiyirize , mwigome ibyo kurya bya mu gitondo ibya sa sita ibya nimugoroba ndetse n’ ibitotsi ku bwo kugira ngo musenge - kandi
ntitugomba kuvuga isengesho ritereye aho gusa- tugomba gusengana umwete . Imana iri hafi . iza buhoro buhoro igihe abakobwa bahunyiza ‘’ ariko mbona ibyo Samuel Rutherfold yanditse ari ukuri : uburiri bwuzuye amarira , ijosi ryumishijwe n’amasengesho , amaso yahindute isoko y’amarira kubera abanyabyaha bo mu gihugu bigomba kuba hagati muri twe . - Andrew A. Bonar

Mu bikorwa by’ ubwoko bwose n’ ibyo tubamo bitwara igihe cyacu , Imana ihamagara mu buryo buboneye abantu bayo muri iki gisekuruza kugirango bagire uruhare rukomeye kw’ isi . Ariko rero tumenye y’ uko igikorwa cyo kumenyekanisha kristo mw’ isi yose ndetse n’ ahadukikije , mu mbaraga zacu ndetse n’ ubushobozi ntibyashobokera umuntu rwose. Iki gikorwa gisaba imbaraga nyinshi gisaba ko
twirundurira mu buntu buhindura. Umuco wo muri iki gihe cyacu , mw’ isi nko mu rusengero birababaje, uduhamagarira kubaho ku bwacu twihaza mu byiza by ‘ ibyo dutunze . isi yacu isigaye igengwa no gushaka kwishimisha , kwihaza ndetse no kwikunda – ariko se ni kangahe twihana turira ndetse twihebye kubera ko ubuzima bwacu bwa gikristo budafite impumuro y’ ijuru ? ,cyangwa se ngo butange amavuta aturuka ku rukundo rutagatifu (rwera) dufitiye kristo n’ ubuzima buhishe muri we mw’ isengesho risenganywe umwete .

Mbese tubasha kudasobanukirwa iteka ryose nka habakuki wavugiye mw ‘ ijwi rirenga agira ati :’’ uwiteka hembura umurimo wawe muri ibi bihe habakuki(3 ;2) muri uru ruhererekane rw’ubuhenebere , budukikije bugenda bwiyongera cyangwa se n’ udukorwa twiza duto duto dukorwa n’ imiryango , ingamba imishinga , ibiganiro,amanama,ibikorwa bya kimuntu gusa bitarimo Imana usanga ari byo byiganje .
Icyo dukeneye kurusha ibindi , ni ububyutse nyakuri aho urukundo rwacu rudakemangwa n’ Imana Yesu kristo yongere abeho , n’ urukundo ku bazimiye
kubazimiye n’ abataragerwaho n’ ubutumwa bwiza ,babyutswe, yego kwiyegurira Yesu burundu ni byo byonyine bizaduhindura abagabo n’ abagore bazahindura isi binyuze mw’ isengesho, n’imbabazi zonyine !z’Imana

Aha niho amakesha yo gusenga ahoraho azabona umwanya wayo , nk ‘ uburyo bwo
gushaka uwiteka kandi ukareka ukagengwa n’ intumbero y’ubwami bwe kandi wikoreye umutwaro uremereye w’ubuntu no kwihana ndetse no kwizera ryimbitse , rivuye ku mutima, kandi rirerire rizatanga imbuto zikurikira . isengesho :

1. Kwanga ubuzima bwacu , ibyo turarikira,indoto n’ imigambi ku bw’ ubwami no kugengwa burundu na Yesu Kristo.

2. Ubushake bwishimiwe budushyira ku ruhande kugira ngo witange k’ ubwo kugaragaza gusa icyubahiro cya Yesu Kristo bigaragarira mu buzima bwejejwe bwo gusana Yesu ne volonté

3. Kudahazwa n’ idini rirangwa no kutagira impinduka bizatuma habaho intumbero n’
ububyutse nyakuri mw’ itorero.

4.Urukundo n’umutwaro udasanzwe ku bazimiye ndetse na roho zirimo gupfa ,
ruzagaragarira mu bwitange burenze bwo kujya kuvuga ubutumwa bwiza mu ndimi zose , amoko yose n’ amahanga yose ataragerwaho n’ ubutumwa bwiza.

source: Topchretien