Umwuka wera ni nde? Kuki dukwiye kurushaho kumwifuza ?

Mu magambo magufi Umwuka wera ni impano Imana yahaye abantu, ni ingwate igaragaza ko byanze bikunze Yesu azagaruka agatwara itorero, ikimenyimenyi ni uko umunsi Yesu yajyanye itorero n’Umwuka wera azahita agenda.

Iri sezerano ryasohoye naryo ryanyuze mu bahanuzi benshi kuko Imana yari yaramusezeranije kuva kera. Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.” Ibyakozwe n’intumwa 1 :5

Mu mirimo Imana ikora ni Umwami, Umuremyi, Yesu nawe ni umuvugizi wacu (Umurengezi), yaje mu isi ngo atumenyeshe Se (Imana) n’imbabazi z’ibyaha byacu, ariko abantu benshi ntibasobanukirwa n’Umwuka wera, nyamara adahari ntacyo twaba cyo muri iyi si, ntitwamenya icyo dukora, nta nicyo twaba tugitegereje.

Ikindi kandi ni izina rya gatatu ry’Imana mu butatu, ibintu byose Imana ikorera hanze y’ijuru ibikoresha Umwuka wera.

Ibisubizo by’amasengesho, kwizera, gukira, ibimenyetso. Iyo dusenga byose tubisaba cyangwa tubikora mu izina rya Yesu, ariko imirimo y’Imana igaragazwa n’Umwuka wera. Twebwe ubwacu ntitwabasha kubabarira ariko Umwuka wera atuba hafi akadufasha, akadukiza ibikomere, agahindura umutima w’ibuye kuba umutima woroshye, niwe utubashisha kwitwara uko Imana ibishaka, ni umuyoboro Imana itwigaragarizamo, ikanyuzamo imirimo yayo. Ikindi adufasha kureba ubuhangane bw’Imana mu buzima bwacu, niba rero twumva Umwuka wera icyo ari cyo, twabasha no kumenya Imana.

Umwuka wera ni imbaraga,. ‘’ Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.” Ibyakozwe n’intumwa 1:8

Ubundi iri jambo ritwemeza ko tutahagarara ngo tuvuge ko hari icyo tutakora ngo ni uko tutari Yesu, hari naho Pawulo avuga ko turi insengero z’Umwuka wera, bivuze ko atura muri twe. Bivuze ngo Imana yaduhaye Umwuka wera kugira ngo tubashe kubona imbaraga zo kubasha gukora ibikorwa Imana ishaka. Ntabwo ari twe tubikora ahubwo Imana ibidukoresha kubw’Umwuka wayo wera. Ibi rero bivuze ngo byose birashoboka ku wizera.

Tugomba kwizera kuba muri izi mbaraga Imana yatwemereye ku bw’Umwuka wera, buri munsi adushoboza gusohoza amategeko n’ubushake bwayo, tugakomeza kuba abizerwa.

Umwuka wera arenze cyane kuvuga mu ndimi. Abantu benshi bagarukiriza Umwuka wera ku kuvuga indimi ariko aka ni agace gato nk’ikimenyetso, ukwiye kurenga aha ukamenya ko Umwuka wera akwiye kugufasha gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana, kwera imbuto, ukagira urukundo, ibyishimo, amahoro, gukiranuka, kwirinda n’izindi.

Umwuka wera niwe mufasha utuyobora inzira yo gukiranuka, rero tugomba kumwumvira, tukamuha Umwanya mu buzima bwacu, mu bitekerezo bizatuma turushaho gusa na Yesu, niyo mpamvu Pawulo avuga ngo Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira. Abagalatiya 5 :16

Dukwiye kumwifuza kuko ni bumwe buryo Imana yigaragazamo kandi atubereye umuyoboro tumenyeramo ubushake bw’Imana, imirimo ye n’imbaraga ze, araduhindura, aratuyobora, kandi adushoboza gukora imirimo ikomeye, ni impano y’Imana ku bantu, tumwifuze twese kuko ni isezerano ry’abizera bose. Imana ibahe umugisha. Amen.