Umwarimukazi wa Kaminuza awari umutinganyi akanarwanya abakristu yizeye Yesu, ashakana n’umu Pasteri

Rosalia yakuriye mu muryango ukurikiza ukwemera kw’idini rya Gatorika. Mu myaka ye y’ubwangavu, akaba yari nk’umukobwa usanzwe wemera ko imibonano mpuzabitsina ari ihuza umugabo n’umugore. Yakundaga rero kuba yakwitabwaho n’abahungu cyane cyane nk’iyo bamusohokanaga.

Ariko rero amaze kugira imyaka 20, yaje kwisanga imibonano imuhuza n’abo bahuje igitsina ariyo imunyura kurushaho. Iyo miterere yaje kugenda ikura muri we ku buryo agejeje ku myaka 28 yareruye atangira kubana n’abandi bakobwan go kuri we yumvise ari byo amarangamutima ye yaganishagaho.

Nyuma y’amashuri ye yagaragajemo ubushobozi buhanitse, Rosalia yabaye umwarimu muri kaminuza yigisha ururimi rw’icyongereza n’isomo ry’imyigire y’imibanire y’abantu (sociologie), muri Kaminuza y’ahitwa I Sirakize(Siracyse). Rosalia wemeraga inyigisho z’Abanditsi, n’abahagarariye imitekerereze, abavumbuzi b’amahame nka Freud, Marx, Darwin; yaje guhinduka buhoro buhoro ,nkuko we abivuga, “Umwarimu wa kaminuza w’ukwemera kwa gikomunisti”(politiki ishingiye ku gusaranganya ibintu). Yatangiye kurwanya ubukristo n’inyigisho zabwo.
Dore uko abyivugira mu buhamya atanga “ Sinemeraga na gato ko hari ubutware butagaragara bubaho, numvaga kwemera ibyo ari iby’ubwenge buke, atari iby’umuntu wize. numvaga ndakajwe no kuba narigeze gusenga Yesu nkiri muto, ariko icyandakazaga kurushaho ni ukubona abantu bemeraga iby’Imana, bakanabikurikiza mu mibereho yabo.’’

Muri uko kugenda aharanira uburenganzira bw’abatinganyi, Rosalia yagiye ahura n’abakristo bamubwiraga ko ari umunyabyaha uzajya mu muriro.
Mu gihe umwaka wa 1990 warimo urangira, itsinda rya gikristo ryitwa “Promise keepers”,ryarwanyaga cyane abatinganyi, ryaje mu mugi wabo. Rosalia yahise yandika inkuru, urwanya ubukristo n’uburyo bubangamira abatabwemera. Iyo nkuru yavuzweho cyane, Rosalia abona amabaruwa menshi, amushima n’amwamagana. Rosalia rero ngo yayabitse akurikije ibyiciro bibiri, uruhande rumwe ahashyira amabaruwa amugaya ku rundi ahashyira amabaruwa amushima.

Ariko rero Rosalia ngo hari iyo yabonye abura aho ayishyira, nta kiciro yabonye muri ibyo bibiri yayishyiramo. Iyo ngo yari ivuye kwa Pasteri Ken Smith, wo mu itorero Presbyterienne, ry’aho I Syracuse. Ati “Ibaruwa ye yanteye amatsiko, ngo yashakaga, kumfasha. Yashakaga kumfasha gusobanukirwa n’ubukristo”. Rosalia ngo yishimiye iyo baruwa. Ngo yabonye ko kubonana n’uwo mu Pasteri bizamufasha kubona icyo amunengaho nawe akabona ibyo yandika mu gitabo cye, birwanya ubukristo.

Pasteri n’umugore we ngo bamwakiriye neza cyane , baganira nawe kandi bemera kuganira nawe ku ngingo zose, yifuzaga.

“ Nari nzi ko arinjye wayoboraga ibiganiro, nyamara sinkamenye yuko Imana izi byose kuva isi itararemwa hari icyo yari yaragambiriye hagati yanjye na Kent”
Rosana avuga ko nubwo we yabarwanyaga ariko Uwo mu Pasteri n’umugore batigeze bamutera umugongo, bakomeje kumwumva no kumwakira neza.

Muri icyo gihe rero Rosalia wari umurwanashyaka ukomeye uharanira uburenganzira bw’abatinganyi, yari yaratangiye kujya yiga Bibiliya kugira ngo abone uko asenya ubukristo. Hashize igihe ngo umwe mu nshuti ze wari warahinduye igitsina yaje kumubaza ati’ Hari icyo nshaka kukubwira, Kuva watangira gusoma Bibiliya, warahindutse , byagenze bite?’ Rosalia ngo yaramusubije ati “ Ese none byaba ari ukuri? Ese none Yesu yaba yarazutse? Ese none twaba ari twe twibeshya?”
Mugenzi we nawe byagaragaraga ko akozweho mu kumusubiza aramubwira ati “ Nabaye Pasteri imyaka 15, nagerageje gusenga kugira ngo Imana impindure , ariko byaranze. Niba ushaka ko ngusengera uzambwire.”

Kuva ubwo Rosalia yatangiye guhinduka, ntiyaba akibona ibitekerezo birwanya ubukristo ashyira mu gitabo cye. Avuga ko muri Bibiliya ubutinganyi ari ibikorwa atari imiterere y’umuntu(identite), ngo yabonye Bibiliya imubwira uwo ari we (identite), mu buryo bumunejeje.

Rosalia ariko ngo yakomeje kunangira umutima, aho bigeze yiyemeza kujya gusengera mu itorero rya ba Ken n’umugore, aho bamwakiye neza, ngo abakristo baho bakaba bari bamaze igihe bamusengera, ubwo rero ngo yatangiye kwinjira mu gusanwa n’Imana.

Ati “Yesu yaje kuganza, ubuzima bwanjye bwari bwarangiritse, kandi sinifuzaga kureka ibyo nakundaga byose. Ariko urukundo rwa Yesu rwaje kunganza’
Mu minsi ya mbere Rosalia avuga ko yumvaga atinye kuba yazagira imibonano isanzwe, Imana yaremye hagati y’umugabo n’umugore ariko nabwo Imana yaramukijije aba muzima aza no gushakana na Kent, afite imyaka 35; ubu bakaba bafatanya gukorana umurimo w’Imana.


Info chretienne.com

Adolphe MITALI.