Umwami Yesu yambohoye ingoyi ya satani yo kureba filime z’urukozasoni

Hari uwashobora kwibaza impamvu dukunda gutanga ubuhamya nk’ubu buvuga kuby’ubutinganyi cyangwa se ibyo kwikinisha.

Intego yanjye nta yindi, ni ugufasha uwaba abaswe n’ibi byaha kuva mu bwihebe satani aba yaramushyizemo, n’ikinyoma cyuko adashobora kubohoka. Kwerekana ubuhamya rero bw’abagiye bakizwa, ntekereza ko bigirira akamaro, ku bakiboshye, babona ko bishoboka. Ikindi nuko kwiyobagiza tugafata ibi bibazo nk’ibitariho, atari bwo buryo bwo kubibonera igisubizo (Tendances z’abakristo benshi nizo guceceka, ntibavuge kuri biriya bibazo, bakirengagiza ko bihari mw’itorero ry’Imana, ariko ukuri nuko bihari, ibyiza rero ni ugufata ikimasa mu mahembe,( Prendre le taureau par les cornes) umuntu akarwana.

Ubu buhamya rero burakwereka akaga umuntu ashobora kwishyiramo, kuri filme imwe y’urukozasoni ushobora gukinisha kureba, bukanerekana ko Yesu ashobora gukiza abamutakiye.

Uyu aragira ati ‘’Navukiye mu muryango wa gikristo ariko nari icyigomeke ku Mana,nubwo najyaga mu materaniro, ariko imbere muri njye nari mpfuye , nta buzima nari mfite. Iyo hari uwambazaga niba nkunda Imana, narikirizaga nti yego ariko mu byukuri, sinaramyaga Imana mu mutima wanjye.

Ku bwa kavukire nkomoka muri Afrika, nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mfite imyaka 6. Mama umbyara ariko ntiyari umuntu ,umuntu yakwita umukristo by’ukuri. Njye najyaga buri gihe gukurikira inyigisho zo mw’ishuri ryo Ku Cyumweru (Ecodim).
Sinari narigeze menya ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, kugeza igihe narebaga Film irimo amashusho y’urukozasoni ( Pornographie), aho nari ndi kwa Masenge; ndi kumwe na mubyara wanjye. Aha navuga ko ntari ngambiriye kureba ubwo bwoko bwa Filme, nari ndimo kwirebera izindi Filme nkunda, uyu mubyara wanjye niwe waje gushyiramo iriya yuzuyemo iby’imibonano mpuzabitsina.

Kuva icyo gihe nahise ntwarwa n’irari ry’ ibijyanye n’iyo mibonano, ntangira kujya nkorakorana n’abakobwa duturanye, noneho bigiye kurushaho, njya mu Bubiligi, aho nashoboye kujya ngera kuri Interineti. Nibwiraga ko bya byifuzo bibi byarangiye, nyamara uko kwari ukwishuka. Mfite imyaka 12 , narebaga hafi buri munsi filime nk’izo z’urukozasoni mu gihe ababyeyi babaga baryamye, ubwo kandi nibwo natangiye kubatwa n’icyaha cyo kwikinisha.

Muri njye umutima nama wambwiraga ko ibyo nkora bidahesha Imana icyubahiro; ariko sinashoboraga kwibuza gukomeza kubikora. Nari nabaye imbata, Yesu wenyine niwe washoboraga kumbohora.Uko byagendaga bifata indi ntera mu buzima, niko narushagaho kumva nifuje kwiyahura bitewe nuko numvaga niyanze. Numvaga ubuzima bwanjye bugiye kurangirira aho, numvaga kujya mu rusengero binkomereye, numvaga Imana itakinkunda; numvaga ibyanjye byarandangiranye.

Nafashe icyemezo cyo gukomeza gukurikira Kristo, nubwo nari nanduye ntyo; Nashoboraga guhagarara gukomeza ibyo byaha nk’igihe cy’Ukwezi kumwe; ariko icyari gikenewe, kwari ukwihana gushyitse. Nubwo byari bimeze bityo ariko Yesu ntiyigeze ankuraho urukundo rwe ruhebuje. Ntiyari yarigeze antererana nubwo nakoraga ibyaha nka biriya.

Umunsi umwe haje kuba inyigisho zerekeye ku butinganyi, n’iby’imibonano mpuzabitsina. Naje kumva ntsinzwe na Mwuka Wera, anyemeza kwihana, nararize, Yesu angirira impuhwe, ababazwa n’ubuto bwanjye; arambohora. Imana yacu ni nziza, Irahambaye, yuzuye imbabazi n’urukundo.

Ubu mfite imyaka 16, Yesu yankijije izo ngeso mbi zose; narabohowe kubera urukundo rwe.Yujuje umutima wanjye urukundo n’inyota yo kumumenya kurushaho. Njye utari ngishobora gusoma Bibiliya, Ubu nta munsi washira ntayirambuye, ngo nsome ijambo ribonekamo.
Ndagushimye Mwami wanjye, Mukiza, wanjye, Mucunguzi wanjye, kandi Data. Yesu ndagukunda.’’


Byahinduwe na
Adolphe MITALI.