Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza byose.

INTEGO : UMWAMI IMANA IZI GUKIZA ABAYUBAHA IBIBAGERAGEZA BYOSE

2 Petero 2 : 9 Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza.
Abaheburayo 2 : 18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe abasha gutabara abageragezwa bose.

Muri iyi nzira ijya mu ijuru buri wese aba afite ibimugerageza. Bishobora kuba byinshi cyangwa kimwe ariko kimuvuna, kimugora.

Ariko Imana twizera, tubana nayo izi gukiza abayubaha bose ibibagerageza. Iyo uri mu mwanya mwiza Imana ntibura kugutabara.

Ugiye mu buhamya bwawe bwa kera wasanga hari ibyo Imana yagiye igukiza, uko niko n’uyu munsi Imana igifite imbaraga zo kukurengera ku bikugoye.

Kubaha Imana birimo no gusohoza ubushake bwayo mu isi. Hari igihe tuba ahantu ariko ntitumenye impamvu Imana yahadushyize.

Muri Yesaya hari aho Imana yavuze ngo yahinze uruzabibu irwizeyemo kuzera imbuto nziza nyamara bera icyo Imana itari ibatezemo. Uko niko natwe hari igihe tutamenya icyo Imana itugambiriyeho, kenshi twibaza ko kuba twubaha Imana biturinda ibyago ariko siko bimeze ahubwo mu kubaha Imana uhasangamo n’ibibi bitubaho.

Muri Egiputa harimo ababyaza mu gihe cya Farao bari barahawe itegeko ry’uko nihagira Abisirayeli babyara umuhungu bajye bamwica ariko umukobwa bakamureka. Muri icyo gihe niho Nyina wa Mose yaje kubyarira aho.

Rimwe na rimwe kubaha Imana bisaba kwirengagiza ibintu bimwe na bimwe ndetse hakabaho no guhomba.

Ariko ababyaza babiri aribo Shiffra na Puwa, bigira inama yo kubaha Imana ntibakurikiza itegeko ry’Umwami ryo kwica abana b’abahungu b’abisiraeli ahubwo bakabarokora, bemera kwishyira mu kaga birengagiza itegeko ry’Umwami. Umwami abonye ko abana b’abahungu bakomeza kuvuka atumaho abo babyaza ababaza impamvu basuzuguye iryo tegeko, basubiza ko abaheburayokazi bagira imbaraga batamera nk’abanyegiputakazi babyara umubyaza atarabageraho. Imana igirira neza abo babyaza, ibaha umugisha ibaha urubyaro baba imiryango.

Umwami Imana izi gutabara abayubaha ibibagerageza byose. Kubaha Imana bisaba kwemera no gusohoza ubushake bwayo, kandi ntibisaba ko bikorwa ari uko abantu bose bari mu mwanya wo kubaha Imana.

Yesu yavuze ko abayubaha turi umucyo w’isi kandi tugomba kwera imbuto zikwiriye, kandi umucyo wacu ukagaragarira abantu bose, kuko ntawafata itabaza ngo aritwikirize intonga ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurika. Iyo kubaha Imana byatunaniye tuba twabaye nk’abantu batwikiriye, kandi Imana ntishaka ko dutwikirwa kuko turi umucyo. Iyo kubaha Imana kwacu kwageze ahantu abantu bose babasha kukureba nibwo tuba twabaye umucyo nyamara iyo byatunaniye tuba twahindutse umwijima.

Umucyo ntukenerwa mu wundi mucyo ahubwo ukenerwa mu mwijima, uko niko kubaha Imana kwacu gukenewe ahantu hari ukutubaha Imana.

Kubaha Imana bisaba no kwirengera ingaruka zabyo. Daniel yubahaga Imana cyane, kandi akabigaragaza kugeza ubwo abapagani bashatse aho bamutegera barahabura bagambirira kumutegera ku Mana ye.

Twebwe abakristo bo muri iyi minsi akenshi no ku Mana ntituhaba nkuko bikwiye ngo ahari bashatse kudutegera ku Mana bahadufatira ariko biratangaje ko naho tutaboneye.

Daniel we bamutegeye ku Mana ye bamuburaho impamvu, bagambirira kuvanaho gahunda yo gusenga izindi mana atari Umwami, basaba Umwami ko ariwe basenga kandi ko ntawemerewe kugira undi asaba ikintu utari Umwami, bacunga Daniel basanga we ntiyigeze ahindura uburyo yasengaga Imana yo mu Ijuru afungura amadirishya akerekera i Yerusalemu agasenga, ntiyigera asenga Umwami. Abo bamuhigaga babigenzuye basanga Daniel yirengagije gusenga Umwami bajyana ikirego ku Mwami Dario bamwibutsa ko itegeko yarisinye kandi ritavuguruzwa akwiye guhana Daniel.

Biba ngombwa ko Daniel bamuta mu rwobo rw’intare kugirango bamuhane, ariko kuko Imana izi gutabara abayubaha bose iramutabara.

Muri urwo rwobo Imana yabanyemo na Daniel yemera guhagararana nawe mu bigeragezo kuko yamwubahishije muri icyo gihugu. Ni kenshi Imana iza igahagararana natwe muri izo ngorane, abandi ntibanamubone nawe ubwawe ntumubone ariko iba iri kumwe nawe.

Akenshi abakristo hari igihe tugera mu ngorane tugasenga Imana ngo ize ibane natwe nkuko yabanye na Daniel nyamara tukirengagiza uburyo Daniel yubahishije Imana mu bihe bikomeye, akanga kurya ibiryo by’i bwami byaterekerejwe, byatumye Imana imuhagararaho.

Dukwiye kubahisha Imana bitari amagambo ahubwo abantu bakagira ibyo batumenyeraho ko twubahisha Imana, naho kubivuga gusa ntibihagije.

Umwami Imana izi gukiza abayubaha bose. Iyo tuyubashye iraza ikabidukiza.

Moridekai nawe yubashye Imana ku buryo butangaje kandi yabikoze ku giti cye, kugeza igihe ubwo Umwami yakomezaga Hamani agategeka ko azajya yunamirwa n’abantu, Moridekai we agambirira kutazamupfukamira arabyirengagiza kuko abayuda badapfukamira ikindi uretse Imana yo mu ijuru. Hamani yaje kubimenya kandi bimubuza amahoro kuko Moridekai atamupfukamira, kugeza ubwo yagambiriye kuzamwica. Hamani asaba kwica Moridekai n’abayuda bose amanika n’igiti cyo kumumanikaho.

Ariko kuko Imana izi gutabara abayubaha bose iryo joro ibuza Umwami ibitotsi asaba ko bamuzanira igitabo cy’urwibutso arasoma agera aho yasomye aho Moridekai yaburiye Umwami bagiye kumwica abaza niba hari icyo yagororewe basanga ntacyo yahawe, Unwami atumiza Hamani amubaza icyo bagororera uwo muntu wagiriye neza Umwami, ariko kuko Hamani yibwiraga ko ntawundi wakorerwa ibyo uretse we asaba gutambagizwa mu murwa bavuga ngo dore uwo Umwami akunze kubaha, icyamutunguye nuko Umwami yahise amubwira ati ibyo byose uvuze ugende ubikorere Moridekai ntacyo usize. Hamani aragenda abikorera Moridekai byose, atashye mu rugo iwe atekerereza umugore we n’inshuti ze uko byamugendekeye, bamubwira ko ubwo yacogoreye imbere y’uwo muyuda no gupfa azapfa, birangira Moridekari akize we n’abayuda nyamara Hamani cya giti niwe waje kukimanikwaho.

Imana yacu ni nziza ijya idutabara mu bitugerageza byose.

HATEGEKIMANA Cyprien