Umvira ijwi rikuburira uve mu rujijo kuko urufunguzo rw’ijuru ari ukwizera Yesu gusa.

Yesu ajya gusubira mu ijuru, yasize abwiye abigishwa be ngo “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya data wa twese umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose kandi ndi kumwe namwe kugeza ku mperuka y’isi (Matayo 28:18-20.)

Hari impamvu Yesu yasize uyu murage, ni uko yari azi neza ko nta bundi bugingo buzabana n’Imana keretse ubwamwizeye ngo abubere umwami n’umurengezi, yari azi kandi ko hari igihe kizagera abantu bakareka ubutumwa bwiza, bakizera izindi mana, bagasobanura ijambo ry’Imana ukundi cyangwa se bagahakana ubushobozi bwa Yesu kristo ubwe ,bitwo abyihamiriza muri Yohana 14:6 agira ati “ninjye nzira n’ukuri n’ubugingo, nta wujya kwa data ntamujyanye”.

Dukwiye kanedi kwibuka ko Yesu ariwe Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kandi ko hariho gukiranuka tudaheshya n’amategeko cyangwa ibyahanuwe ahubwo duheshya no kwizera yesu kristo ( Abaroma 3:21-27). Nta kabuza rero abamwemeye bakizera izina rye nibo bana b’Imana ( Yohana 1:12) kandi nta wundi wo kwizerwa kuko izina rya Yesu niryo zina ryonyine twahawe n’Imana munsi y’izuba ngo turikirizwemo .

Kuri ubu rero birakwiye ko abantu bava mu rujijo, kuko hari abandi bamaze kwigishwa mu bantu b’Imana ,maze bahinduka abo kwizerwa ariko ibi ni ubuyobe bukomeye cyane, kandi buherekejwe n’imbaraga za satani w’umushukanyi,ashaka ko abantu batamenya ukuri kuko azi neza ko nibamara kumenya ukuri bazabaturwa bakava mu bubata bw’icyaha (Yohana8:32) . Imana yo mu ijuru ntago yivuguruza kandi ikunda icyubahiro cyayo.

Wowe wari ukiri mu rujijo va mubyo wibwiraga wizere Yesu, kdi ahora akomanga ngo yinjire mu mutima wawe agukize ubwo bubata bw’icyaha, aragukunda kandi ntago ashaka ko uzarimbuka, umvira iri jwi riburira kandi ntiwinangire umutima dore ko agiye kuva guhemba no guhana( ibyahishuwe 22:12).

Ernest Rutagungira