Umva kimwe mu bintu bibabaza Imana!

Umwami Uwiteka aravuga ati : “ Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa nuko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze akabaho” Ezekiyeli 33: 11

Hari indirimbo ivuga ngo “ impanuka y’imodoka siyo mpanuka gusa, no gupfa udafite Yesu iyo nayo ni impanuka. Kuko bayita impanuka! Nuko umuntu aba atunguwe kandi yari yarabonye uburyo bwiza bwo kwakira Yesu nk’Umwami w’ubugingo bwabo ariko bikaba btagishobotse.

Imana nayo ituma umuhanuzi Yeremiya, ngo agende abivuge cyane, ko itanejejwe n’ukuntu abantu bakomeje kuba mu burushyi bwo mu byaha, bakomeje gukubitwa inkoni zo mu byaha, kuko nk’uko mubizi ibihembo by’ibyaha n’urupfu, kandi satani ahemba nabi.

“Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa nuko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze akabaho”
Hari umuntu wigeze kwicwa avuye kwiba ariko mu kumushyingura kwari ukumujugunya mu mwobo nta jambo narimwe rigeretsweho, nta ndirimbo , nta marira haba no ku muryango we! Ibyo bintu nabitinzeho cyane ndavuga nti mbega ukuntu abanyabyaha bapfa nabi. Uwo rero nuko yafatiwe mu cyuho ariko abenshi bapfa nuko bagenda, bagenda batanabonye uburyo bwo kwiyunga n’Imana, ari nabyo twita urupfu rw’iteka, mbega ukuntu bibabaje! Nubwo hari ababyemera ko nyuma yuko gupfa umuntu atihannye haba hari andi mahirwe ariko njye sinjya mbyemera, umuntu yihana ku giti cye agifite ubwenge no gutekereza kuko ngo ikuzimu aho tujya nta mirimo nta n’imigambi.

Umubwiriza yaranditse ngo nkuko amafi afatwa mu rushundura niko n’umuntu atungurwa n’urupfu igihe atazi, ariko byaba bibabaje ubaye warashoboye gufata indi myanzuro ikemeye y’ubuzima bwawe, ariko ukananirwa gufata imyanzuro y’ubugingo.

Imana ntinejejwe no gupfa k’umunyabyaha ahubwo ishimishwa nuko yihana akareka inzira ye mbi maze akabaho. Umunyabyaha ni umuntu wese ukora ibyo Imana idashaka aribyo : Kwiba, gutukana, kubeshya, gusambana, kuroga, kwica, kutumvira ibyo Imana igutegeka….
Ibihe byiza

Alice Rugerindinda