Umuziki ni ingirakamaro ku mikorere y’ubwonko

Abashakashatsi batandukanye ku birebana n’imikorere y’umubiri w’umuntu cyane cyane ubwonko, bavuga ko kumva umuziki ari ingenzi ku bwonko bw’umuntu, kuko utuma agace gahuza ibice bibiri by’ubwonko kiyongera, bigahita bituma ubwonko bw’iburyo bubasha gukorana neza n’ubw’ibumoso.

Umuziki kandi ngo ugira uruhare mu gufasha ubwonko gukoresha ibice byabwo bikwirakwiza umunezero, umutuzo n’amahoro mu muntu, ari nayo mpamvu akenshi iyo umuntu yumva ananiwe cyangwa abangamiwe mu buryo butandukanye ari byiza ko yumva umuziki kuko ufasha ubwonko gukwirakwiza ibyishimo mu mubiri.
Ninayo mpamvu akenshi iyo umuntu atabasha gusinzira cyane cyane umwana, bisaba kumuririmbira kugirango umubiri we vumve utuje kandi utekanye akabona gusinzira.

Ese ni ubuhe bwoko bw’umuziki ukwiriye kumva?

Mu ngero z’injyana umuntu akwiriye kumva harimo nka rumba yo mu gihugu cya Congo, Pop y’abahinde, zook, zumba n’izindi njyana zikozwe mu buryo bunogeye amatwi ariko butari urusaku nanone ku muntu uzumva.

By’umwihariko kandi, umuziki ufasha cyane ubwonko bw’umwana gukura neza kuko wongerera umwana ubwenge n’ubushobozi bwo kumva, gusobanukirwa no kuvuga no kubasha gusobanukirwa ibyo abantu bavuga bityo akaba yabasha kubyumva neza nkuko Urubuga sciencesetavenir.fr rwabigaragaje.

Ibi kandi bihita byumvikana ko umuziki worohereza n’abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga cyangwa se kwandika kuko iyo bumvise umuziki ubwonko bwabo bwakira ayo majwi bukayabyaza umusaruro kimwe n’abantu bakuru twabibonyeho haruguru, maze bigatuma bukanguka mu bice bimwe na bimwe birimo n’ibifasha umwana kubasha kumva no gusubiramo ibyo yumvanye abandi ndetse no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye.

Mu rwego rwo gufasha ubwonko gutekereza neza, urubuga sciencesetavenir.fr ruvuga ko mu gihe umuntu ari mu bikorwa bye bitandukanye by’umunsi aho bimushobokera hose, ngo ari byiza ko yumva umuziki kuko ufasha mu mikorere y’ubwonko

Source: sciencesetavenir.fr

Liliane [email protected]