Umuvugo Pasiteri Farsid Fathi yandikiye muri gereza azira kwizera kwe

Uyu mupasiteri ukiri muto wo muri Irani yafunzwe azira kwizera kwe, asiga umugore n’abana bato 2 amaramo imyaka 5 agezemo yandika umuvugo ugaragaza uburyo yari abayeho ndetse n’uburyo Imana itamutereranye mu nzu y’imbohe.

Farsid Fathi yafatiwe mu murwa mukuru wa Irani Teherani akatirwa imyaka 6 bamushinja guhungabanya umutekano w’igihugu, bavuga ko akunda kuvugana n’imiryango ya gikirisitu ikorera hanze y’igihugu bituma bavuga ko bihungabanya umutekano w’igihugu. Ariko yaje kurekurwa umwaka umwe mbere yuko igihe yari yakatiwe kirangira kuko yagombaga kurangiza igihano mu Ukuboza 2017.

Nkuko intumwa Paul ubwo yafungwaga azira ubutumwabwiza yafataga umwanya akandika niko Farsid Fathi nawe yahisemo kwandikira agaragaza amarangamutima ye. Nubwo gufungirwa Teherani bitaba byoroshye, Farsid ntabwo yigeze acika intege ahubwo yakomeje kwizera Imana.

Dore agace kamwe k’umuvugo yandikiye mu nzu y’imbohe.

“ Ubutayu ndimo burambabaza ariko ni bwiza.
Ubutayu ndimo bwuzuye amahwa y’imishubi ajomba ibirenge,
ariko ndabikunze niyo mpamvu nyita umubabaro mwiza.
Ubutayu bwanjye burashyushye ku buryo amarira yanjye akama ataragera ku ubutaka ariko nibereye munsi y’amababa yawe Mana.
Ubutayu ndimo ni nk’inzira itagira iherezo,
ariko ni buto ugereranyije n’Uwiteka.
Ubutayu ndimo burumye,
Ariko ngoswe n’imigeze n’imvura y’Umwuka wera.
Ubutayu ndimo bumeze nk’inzira ikomeye,
Ariko ntabwo ndi njyenyine umukunzi wanjye turi kumwe.
Ntabwo ari we wenyine turi kumwe kuko na bebe Data dusangiye kwizera,
Kuko mbafite ku mutima.
Ubutayu ndimo burakomeye,
Ariko buroroshye kuko ndi mu maboko y’Uwiteka.
Kubera iyo mpamvu ubutayu ndimo ndabukunze,
Kuko bushyira iruhande rwawe Mucunguzi wanjye,
Kandi ntwawabasha kunkura mu biganza byawe”.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]