Umuvugo: NIMUNDEKE MVUGE IMANA

Mpanitse inganzo ngamije ingingo
Mvuga Umugenga ugaba ubugingo
Ariwe Yesu Umukiza wacu
Iyo agusanze asiga agusize
Mwuka wera akubamo iteka
6. Maze umutwaro akawugutura

Ndavuga Yesu Umukiza wacu
Ni we mubana mu bihe byose
Habe mu byiza cyangwa ibyago
Si nk’abatuye isi mbona nkuma
Bo bagukunda uri umutunzi
12. Waba umworo bakaguheza

Nyamara Yesu we si ko agenza
Ahubwo akwambika iy’urugamba
Ngo uzabe intwali mu gihe cyabyo
Iminsi ihaanda ikaguhonyora
Ariko Yesu afite umugambi
18.Wo kukwemeza ab’amahanga

Iyo agutabaye birabatonda
Byabatonda bakagutera
Bagutera bagatokorwa
Batokorwa bakagutinya
Bagutinya bagatabaza
24. Bati “Imana yawe niyitwe Imana.”

Ndavuga yesu ni we rukundo
Uhora udukunda akanadutoza
Ngo tubitoze n’abatamwumva
Yahaye amata bamwima amatwi
Yaratabaye bamutabaje
30. None bigize kabutindi

Ngo tubasange tubasubire
Tubasigurire ibyo atubwiye
Ngo akanwa karya ntikaguhe
Kavuza induru ntiwumve
Ngo iminsi ivuguta nta muvuba
36. Nibamusanga azabaseenda

Ngo tubasange tubasubire
Tubabwirize ubutumwa
Ngo Yesu araje nimube maso
Nibatatwumva azaza ubwe
Aje guhemba no guhana
42. Ari yo ndunduro y’ibirumbo

Ndavuga Yesu Umukiza wacu
Inyamibwa nkunda kwirahira
Iyo ku rugamba ntajya atsindwa
Keretse wigabye mutajyanye
Aho ho uratsindwa kakahava
48. Na ho ubundi we ahora atsinda

Mutege yombi mbahe n’ingingo
Dore mukunda ikibemeza
1samuel 17:1 nimumpinyuza
Mubaze Dawidi uko yanesheje
Abafilisitiya intsinzi itaha
54. Mu Bisiraheli kuko Uwiteka yamuteguye

Ndavuga Yesu Umukiza wacu
Inyamibwa nkunda kwirahira
Umpinyuza abaze Esiteri
Ubwo Hamani yacaga ibico
Ngo aconcomere Abayuda
60. Bacike bacwekere cwe cwe cwe!!!

Ariko Esiteri aba umunyabwenge
Abwira Abayuda ngo biyirize
Iminsi itatu n’amajoro atatu
Batakambire Uwiteka iteka
Ry’umwami ritamuzitira
66. Uwiteka amujya imbere

Agitunguka umwami amutunga
Inkoni ati “Karame Mutoni utatse
Ubwiza Uwiteka yaragutoye
Cyo mbwira mwamikazi ubasumba
Nsaba icyo ushaka ndakiguha
72. Maze Abayuda bakira ubwo

Ndavuga Yesu Umukiza wacu
Inyamibwa Rwema ndamukubwira
Iteka nicaye mba mutaka
Iteka nicuye mba murata
Iteka mpingutse aho mureba
78. Ibicuro bincura akinsanga

Akansanganiza urugwiro
N’umugwi mwiza nkashira irungu
Akangwiriza amagana
Nshira amaganya nkizihirwa
Nkisanga mu by’ubugingo
84. Ingingo zose zikamugomba

Ndavuga Yesu Inyamibwa Rwema
We utaguhinda uri mu gahinda
Ureke abatuye isi baguhaanda
Umva urugamba ngo rurahinda
Bakaguhaana imisozi yose
90. Ibiti n’amabuye bikakwanga

Bishatse kuvuga ko Yesu
Ariwe Nshuti nyanshuti
Numukundira muranywana
Ibikuremereye abiguture
Izina namwise ni Karuhura
96. Nawe umwite uko wamubonye

Ni Karuhura naramubonye
Mukizandwara naramubonye
Iyo mu ngendo naramubonye
Ubwo satani yahigaga
Yaduteguriye impanuka
102. Ariko Yesu araseruka

Abwira satani ati “Ceceka
Sinongere kumva ukoma na mba
Umenye ko uziritse kugeza ubu
Undekere ubwoko nakomeje
Bavuge ubutumwa nabahaye
108. Wowe wahawe gutontoma.”

Ndavuga Yesu Inyamibwa Rwema
Ingabo izobereye iby’urugamba
Kuko ubwe aritatira agatera
Ibyo na satani abizi neeza
Yabuze ibyivugo yivuga
114. Yasanze byose bifite Yesu

Yakubiswe incuro na we arabizi
Ati “Nabe Intwari yarantsinze
Nanjye nzivugana abatumva
Nsuke ibirimbura imbere yabo
Ariko kandi mbahuze ijambo
120. Ryo ribatera guhembuka.”

Ibyo gusenga mbisiribange
Mbagire abanjye mbanyage
Ubwami mbaryoshyaryoshye
N’udufaranga nibiba ngombwa
Mbahe n’utundi bitinde mbigarurire
126. Wese maze dufatanye umuborogo

None muntu shusho ya Data
Umaze kumva imihigo ye
Hato atakwahuranya ingobe
Ugata ikamba i kambere
Ntawukeza abami babiri
132. Hitamo uwo ukwiye gukorera

Nugera aho rukomeye
Komanga Yesu aritaba
Umutabazi utagutaba
Yaguteguriye ibigutunga
Mutege yombi ni we ukiza
138. Ibindi byose ni ubusa

Y:emwe bantu nakunze
E:se mwansanze nkabaruhura
S:inshaka ko murimbuka
U:nshaka ankurikire

Umusizi: Jyamubandi Deo