Umutima wa Kibyeyi w’ Imana (Igice cya 1) Pst Desire

Mu buzima hari ubwo umuntu ahura n’ibikomere. Akenshi biva ahantu 3: mu muryango, muri societe no mu bidukikije abakomerekejwe n’aho barerewe bagiye bagira ubukana mu bikorwa by’ urugomo by’ indengakamere kuko nta mutima wa kibyeyi bigeze berekwa.

Burya umuntu wakuriye mu rukundo nubwo yakomereka akira vuba. Impamvu nyamukuru yo kuvuga ku Mana nk’umubyeyi, ni ugufasha abakomeretse bayifiteho ibibazo, ‘gutinyuka’, kugira ngo babashe kuyitura umubabaro wabo.

Hari ibikenerwa by’ ibanze umuntu wese akenera:
1. Ku mubiri

Umwana wese avuka akeneye kurya nubwo atangira yonka, akenera kunywa, kwambara, no kugira aho aba. Byagaragaye ko abana benshi batabihawe ku rugero rumwe. Bamwe ntibonse, abandi basanze iwabo ari abakene. Ababyeyi bamwe babitewe n’ ubujiji cyangwa urugomo bakajya banywera amafaranga yose abana bakicwa n’ inzara. Mu miryango imwe ababyeyi nibo barya neza bonyine.

Ubuhamya: Uwo twise "A"

Yatubwiye ko nyina atamwonkeje kuko yahise atwara inda ya murumuna we bahita bamujyana kwa nyirakuru wiberaga mu murima akajya amugaburira ibijumba. Yaje kurwara bwaki aramirwa n’ amafuku n’ amahenehene. Amaze kugaruka iwabo, yabonaga bahashye inyama, abana bakaziryaho rimwe, izisigaye zose zikaribwa na se. Ibyo byatumye ahora yumva ko ibyiza byose bigenewe abandi, bituma abaho yigunga. Si uyu wenyine, abana benshi ntibahawe ibyo umubiri wari ukeneye bibatera ibikomere.

Imana yita ku bikenerwa by’ imibiri. Yageneye Adamu na Eva ibyo kurya muri Edeni(Itang 2:9), yagaburiye Abisraeli mu butayu ibaha manu n’amazi, rimwe yabahaye n’ inyama. Imana yatunze Eliya ahunga ku kagezi ka Keriti (I Abami 17;3-4). Ibitangaza Umwami Yesu yakoze ari mw’isi bifitanye isano n’ umubiri birimo: gukiza abarwayi, kugaburira abashonje no kuzura abapfuye.

Amatorero menshi agereranywa n’intumwa za Yesu, uko zasabye Yesu ngo asezerere abantu amaze kwigisha batahe. We yabashubije ko agomba no kubagaburira (Marik 6:36-44). Amatorero menshi ni ‘Basezerere’. Niba Imana yita ku mibiri yacu, nta soni biteye gusengera ibyo kurya byacu by’uyu munsi (Mat 6:11).

Amatorero akwiriye kureka kwihisha mu by’Umwuka akigisha abantu gukora, agashyiraho adushinga tuzanira abantu imibereho. Imana ni umubyeyi wuzuye urukundo(Yako1:27).

Ntuzacike n’igice cya 2 cy’iyi nyigisho aho tuzavuga ku bikenerwa by’imbere mu mutima

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org