Umutima ku wundi! - Kenneth et Gloria Copeland

Mbese ntibitangaje kumva ko umuntu yagira ibitekerezo, amarangamutima, n’intego bisa n’iby’Imana ? Ntibitangaje kumva ko Umuremyi w’isi n’ijuru yifuza ko duhuza umutima tukagira ibitekerezo nk’ibye?

“Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo”1Abakorinto 2 : 16.

Icyo cyanditswe kiratubwira ko iyo dusanze Umwami Yesu, tugira ibitekerezo nk’ibye. Araza akatwiyegereza kugira ngo imitima yacu isabane n’umutima we. Imana irifuza ko tugirana ubusabane na yo, kugeza ubwo dukora ibyo yatekereje. Irashaka ko tugendana na yo, kuko ari byo bituma tunesha ikibi mu isi.

Irashaka ko dukoreshwa n’Umwuka wayo, tukagirira impuhwe abo tubona bababaye, bafite ibibazo cyangwa bagwaye. Imana irashaka ko tuba umwe na yo kugira ngo igere ku bayikeneye inyuze mu biganza byacu hanyuma isohoze imigambi yayo ku isi.

Uyu munsi dufate icyemezo cyo gukuza ubusabane bwacu na Kristo tukanagendera muri bwo. Dufate icyemezo cyo guhora twumviriza ijwi ry’Umwuka wera rivugira muri twe, hanyuma tumwumvire aho kugira ngo twumvire isi cyangwa kamere. Tureke ibitekerezo bya Kristo bidutembemo!