Umusozi Imana yifuza ko tubaho Pastor Uwambaje

UMUSOZI IMANA YIFUZA KO TUBAHO

Dufite ububasha bwo kuba mu gihugu cyangwa mu midugudu tubarizwamo ariko tukaba no mu ijuru mu buryo bwo kwizera. Ibyo nibyo bizaduhesha kubaho tudatinyishwa n’iby’ino aha tubarizwa.

2Abami 6:8...

8.Muri iyo minsi umwami w’i Siriya yarwanaga n’Abisirayeli, maze ajya inama n’abagaragu be aravuga ati “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.” 9.Ariko uwo muntu w’Imana agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.” 10.Umwami w’Abisirayeli na we agatuma umuntu aho ngaho umuntu w’Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri. 11.Ibyo bituma umwami w’i Siriya ahagarika umutima cyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije n’umwami w’Abisirayeli ?” 12.Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami w’Abisirayeli amagambo uvugira mu murere.” 13.Arababwira ati “Nimugende murebe aho ari, ntume abo kumufata.” Baramubwira bati “Ari i Dotani.”

Elisa yari umukungu w’umuhinzi asiga ibye aba umugaragu wa Eliya, yemera kuba umukene unyuzwe. Yesu natwe aduhamagara, hari ibyo yasanze turimo n’amazina twari dufite, ariko aduhindurira ibituranga. Elisa, mu gihe cyo gutandukana na shebuja, icyo yamusabye ni incuro ebyiri z’umwuka wamubagamo. Yagize ukwifuza gutangaje kandi kwiza, kuko kwagize umumaro ukomeye. Abahanuzi bo muri iki gihe banyurwa n’igipimo gito bagatangira kurangurura ntacyo barasobanukirwa. Nyamara iyahaye Elisa Umwuka wayo kuri kiriya kigero iracyahari, biradukwiye ko dukura tukuzura imbaraga z’ubwenge buhanitse bw’Imana.

14.Aherako yoherezayo amafarashi n’amagare n’ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu. 15.Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute ?”

Niyo mpamvu Elisa yabaye uw’umumaro mu rwego mpuzamahanga, yubahwa n’abakomeye n’Abami. Mukundwa, ndakwifuriza gutura ku musozi w’Imana, abantu bagutinye.

Elisa, nubwo yabonye amakuru y’umugaragu we ko byacitse, we ntiyigeze akuka umutima. Yari atuye i Dotani, ariko akaba no ku musozi w’Uwiteka, aho yarindirwaga n’ingabo z’umuriro.

16.Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” 17.Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.

Nubwo Elisa yabanaga n’umugaragu we muburyo bw’umubiri , ntibabanaga hamwe mu buryo bw’umwuka. Elisa amaze kumusengera, nibwo yahumutse abona umusozi wuzuye amafarashi.

18.Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y’izi ngabo.” Uwiteka aherako azihuma amaso nk’uko Elisa yasabye. 19.Elisa arazibwira ati “Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.” Nuko azijyana i Samariya. 20.Bageze i Samariya Elisa arasenga ati “Uwiteka, humura amaso y’izi ngabo zirebe.” Nuko Uwiteka azihumura amaso zirareba, zigiye kubona zibona ziri i Samariya hagati. 21.Umwami w’Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati “Data, mbatsinde aha ? Mbatsinde aha ?” 22.Aramusubiza ati “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n’umuheto ukabafata mpiri, wabica ? Ahubwo babazanire ibyokurya n’amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubira kwa shebuja.”

Mu izina rya Yesu, ibiguhiga muri uyu mwaka nibihume, bifate ubusa ! Elisa yari afite imbaraga zitagarukira mu guhishurirwa gusa, ahubwo zanamuhesheje kurwana urwa gisirikare.

Ibyo umuntu akwiye kuba afite ngo abe kuri uyu musozi w’Uwiteka :

1. Kugira amaso areba ku bitaboneka. Mu kuri, ibitaboneka nibyo by’iteka, nibyo byiza. Biradukwiriye guhanga amaso ku bitaboneka.

2Kor.4:16-18

Pawulo agaragaza impamvu yo kudacogora ko ari uko umuntu w’imbere aba mushya uko bukeye nubwo uw’inyuma asaza, ati kandi ntitureba ku biboneka, ahubwo ku bitaboneka kuko aribyo by’iteka ryose.

Ubutunzi bw’Imana ni bwinshi, ntibwabikwa muri iyi si iboneka ngo buhakwirwe. Niyo mpamvu kenshi Imana itubwira ibyo izakora nyamara twareba tukabona nta nzira. Kuko ibitaboneka by’Imana aribwo bubasha bwayo. Niyo mpamvu dusabwa kwizera, twasaba ibyo turya tugasaba iby’uwo munsi, dore ko ibiduhereye rimwe bitanabona aho biba.

2. Kutitura inabi wagiriwe.

Ninde udafite igikomere cy’uko yagiriwe nabi ?! Umwami w’abisiraheli yifuza kubatsinda aho aboneye abasiriya, Elisa abasabira kugaburirwa ahubwo. Nitugira guhishurirwa, tuzamenya ko abatwanga batwegereza Imana, bitugirira umumaro burya. Tuzanamenya ko tutahangana n’utugiriye nabi kuko atari we ahubwo ari Satani. Iyi neza niyo yazanye amahoro arambye mu bisiraheli. (23.Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywa arabasezerera, basubira kwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe y’ingabo z’Abasiriya ntiyongera gutera igihugu cy’Abisirayeli.)

3. Kutishyuza impano y’Imana cyangwa ibyo yakoreshejwe n’Imana.

Kuri ubu hari abo Imana ikoresha iby’umumaro ariko bakaka impongano zabyo. Birababaje ko abantu baba mu murimo w’Imana atari urukundo bakunze Imana ahubwo ari indamu zabo. 2.Abami 5:15,16 (Hanyuma agarukana n’abantu be bose kuri uwo muntu w’Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati"Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y’umugaragu wawe." Elisa aramusubiza ati"Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire." Aramugomera kugira ngo abyende ariko undi aranga.)

4. Kugira ubuhamya bwiza ukabukomeza.

Umunyagano wo kwa Namani yakomeje guhamya iby’umuhanuzi Elisa kwa shebuja : 2Abami 5:2... Abakozi b’Imana, mbese tugenda tugwiza iki ? imyambaro n’ibyo kurya ? ibyuma bicurangwa mu makorali ? Birakwiye ko tugwiza imbaraga, si ubwinshi bukenewe ahubwo reka tugwize ubwiza.

5. Kugira umwanya wo kwihererana n’Imana no kubana nayo

Ubu abantu barahuze n’inshingano nyinshi, ariko igihe cyo kwihererana n’Imana ntacyo. Yesu, iminsi yose yigishaga mu rusengero, bwakwira akarara ku musozi wa Elayono, ariwe databuja.

6. Kugira inshuti nziza zifite ubugingo

Filip.2:19-22 , Pawulo yagiraga inshuti y’ubugingo Timoteyo, ntiyabanaga n’uwo ariwe wese. Hari ibidukamura iyo twiyegereza abo tudahuje. Ntitukifatanye n’abatizera tudahwanye, mbese umucyo n’umwijima bifatanya bite ?!

7. Guhoza umutima ku biri mu ijuru

Kolos.3:1-4 : Ubwo twazuranywe na Kristo, tujye duhoza umutima ku biri hejuru.

Nitwifuze gutura ku musozi w’Imana, ibisabwa twabyumvise nirwo ruhare rwacu .

Pasitori Uwambaje Emmanuel