Umushumba agomba kuba umugabo w’ umugore umwe

Umushumba agomba kuba umugabo w’ umugore umwe (1 Timoteyo 3:2)

Muri 1 Timoteyo 3:2, mu kigiriki haravuga ngo: “Kuba umugabo ufite umuntu umwe w’ igitsina gore.” Mu matora ya perezida yo muri Amerika, Gary Hart yari akunzwe n’abaturage benshi. Yari umuntu uberewe, wize, kandi ukunzwe na rubanda. Yari afite impano yo kuvuga no kwemeza abantu. Byabonekaga ko abasha kuba perezida. Ariko abantu babonye ko atari umwizerwa ku mugore we, ako kanya bahita bamukuraho icyizere. Yahise ava mu biyamamaza. Ndetse no hanze y’ itorero, akenshi abantu bitega ko umuyobozi agomba kuba umugabo ufite umuntu umwe w’ igitsina gore.

Umwigisha umwe uzwi cyane, wigishiriza kuri radio kandi w’ umwanditsi w’ ibitabo, yaje mu giterane. Yari kure cyane y’ umugore n’abana be. Abagore bamwe baramwegereye, bashaka kuza mu cyumba cy’ ihoteli ye. Yaravuze ati OYA! Kuri ubu ngubu aracyari umuntu w’ inyangamugayo. Ayobora benshi kuri Kristo kandi akuza benshi mu mibereho y’ ubukristo.

Mbere yo gucirirakanya na Satani ku mugore atari uwawe, wibaze ibibazo bikomeye cyane. Urashaka gusiga imyanda kuri diploma yawe ya tewolojiya cyangwa ku cyemezo cy’ ibiganza warambitsweho, kandi warabivunikiye cyane? Ushaka kuzana ikimwaro ku izina ryawe no ku muryango wawe? Urashaka kuva mu itorero ryawe?

Andika mu bwenge bwawe Imigani 6:32-33 “Usambana n’ umugore nta mutima afite, ugenza atyo aba arimbuye ubugingo bwe. Inguma no gukorwa n’ isoni ni byo azabona, kandi umugayo we ntuzahanagurwa.”

Nubwo Imana izababarira bene uwo muntu, abantu bo bazakomeza kumurega. Uko abantu babona imyitwarire yawe mu ngeso nziza bizamera nka bwa butware bwa Esawu. Iyo bwagurishijwe ntibubasha kongera kugaruzwa, nubwo wabishaka urira (Abaheburayo 12:16-17)

“Imodoka ihita ishobora gutera ibyondo umuntu ugenda, ariko abantu bamwe ubwabo bisiga ibyondo”