Umushumba adahari intama ntizagira icyerekezo. ( Igice cya 2) Ev THEOGENE TITO HAGUMA

NINDE UGOMBA KUYOBORA? NI UMUHANUZI CYANGWA UMUPASITORO?

Nuzagera murusengero ruyobowe n umuntu ufite umuhamagaro w ubuhanuzi cyangwa ubuvugabutumwa,akaba ari we pasitoro hari byinshi bizagutangaza: uzahasanga motivations nyinshi ( ibyokere byinshi cyane) arizo ayo matorero yubakiyeho.

Intumwa (Apostles) ;Abahanuzi (Prophets); n Abavugabutumwa ( Evangelists); barangwa na inspirations na motivations ( Ubukangurambaga,n ubushyushyarugamba ) byinshi cyane. Baba bafite ubutyoza mu magambo,bafite impano yo kuvuga ( impressure speakers). Ariko mwibuke ko itorero, urusengero bitubakiye k’umagambo anyororotse, asize akunyu (impressive speeches) cyangwa ubuhanuzi buteye ubwoba buhahamura (powerfull prophecies)

Itorero kandi ntabwo ryubakwa n ibitangaza. Oya. Itorero (Local church) rigomba kuyoborwa n umupasitoro /umwungeri/ umushumba. Agomba kuba ari a good pastor/ un bon pasteur / umwungeri mwiza. Ufite umuhamagaro w ubupasitoro. Akaba afite umuhamagaro (ubushobozi, ubwenge ubuhanga, ubunararibonye) mu kuyobora abantu no kubageza mu rwuri rwiza (aho baronka indyo y’ Umwuka n iy umubiri bijyanye n ikigero cyabo) Intama nto zikabona amata, izirwaye zikavurwa, izicumbagira zikungwa, izikururuka zigahekwa, izisubira inyuma zikarindirwa, izabuze ,zigashakishwa umushumba akaruhuka ari uko azigaruye mu rwuri. Atarazigarura ntasinzira, kuko aba atekereza uko amasega ari buzirye nizitagaruka mu rwuri. Umushumba mwiza amenya n intama zibyirutse, akihanganira gusimbagurika kwazo, no guhubuka kwazo....Nguwo umuntu ufite iyo mpano yo kuyobora/gutwara(1 Abakorinto12:28)

NTIBAZI KO BATABIZI!

Nukunda kujya mu rusengero ruyobowe n’ umuvugabutumwa cyangwa umuhanuzi akaba ariwe pasitoro uzasanga imikorere yo muri urwo rusengero ivangavanze (Desorganization and mismanagement).

Nabonye insengero ziyobowe n abapasitoro badafite iyo mpano cyangwa uwo muhamagaro,usanga zifite ibibazo by urudaca mu miyoborere (Administration) y insengero bayoboye.

Usanga bene abo bapasiteri bagirizwa ngo bakorana n imyuka mibi cyangwa ngo biba amafaranga y urusengero cyangwa ngo ni ababeshyi n ibindi byinshi...ariko iyo witegereje neza usanga abenshi muri bo atari babi, atari abajura batanabeshya ahubwo bakijijwe, bakunda Imana, gusa badafite impano yo gutwara/ kuyobora ( ubupasitoro). Ugasanga nta Administration na Management bazi namba. Ugasanga ni wa muganga w amenyo uri kubaga umutima! Wa muhanuzi, wa muvugabutumwa wicaye mu ntebe y ubushumba! IKIBABAZA NI UKO IYO BAMAZE KUGERA MU BYICARO BY ABASHUMBA NTIBAMENYA CYANGWA NTIBANEMERE KO BADAFITE UMUHAMAGARO (CALLING) N UBUSHOBOZI( ABILITY) BO KUYOBORA.

Itorero riyobowe n’ abavugabutumwa usanga abakristo barya indyo ibabuye gusa (fast food), ntibabona indyo yuzuye cyangwa ihamye ya gikristo. Bagaburirwa gusa inspirational, motivational and emotional food) NTA MUKRISTO WARAMBA AGABURIRWA INDYA NKENE NKIYO. ABAKRISTO BAKENEYE INDYO YUZUYE IBONERWA MU RWURI RUTOSHYE BAYOBORWAMO N ABAFITE IMPANO Y UBUSHUMBA.

Insengero zigaburirwa indya ituzuye, abakristo bahora ari abana mu byumwuka, bararwana, bakirema ibice, bakirukana abashumba, bagahora bashukura ahandi, bakandura indwara zo mu mwuka zanduza, kuko baba barwaye bwaki yo mu mwuka.
Ndashaka kuvuga iki,igihe kirageze ngo buri muntu munzu y Imana amenye umuhamagaro we anawuhagararemo.

1. Uwahamagawe nk’ Intumwa, ntiyemerere abashaka kumugira umushumba. Nahaguruke ajye mu misozi ahataragera ubutumwa bwiza ahatangize umurimo.
2. Uwahamagariwe kuba umuhanuzi, nahanure uko kwizera kwe kungana
3. Uwahamagariwe kuba umwigisha, nasome ibitabo byinshi, yige bihagije maze ahugure abandi nk umwigisha wuzuye ubwenge n ubumenyi bihagije
4. Uwahawe gukora ibitangaza, n iyegere Imana cyane maze impano ye ikure ubundi ayikoreshe ashyira hejuru izina rya Kristo atihimbaza.
5. Ukiza indwara, abikore nk umugaragu uhesha sebuja icyubahiro
6. Ufasha abandi, abikore atavangura ngo arobanure no kubutoni
7. Uwahawe gutwara, yigire kuri Kristo we mushumba (pastor) mwiza
8. Uwahawekuvuga indimi nyinshi,aziguge muri gahunda

Mbese bose ni Intumwa? Bose ni abahanuzi ? Bose ni abigisha ? Bose bakora ibitangaza ? Bose bafite impano zo gukora ibitangaza? Bose bafite impano zogukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi? Ariko nimwifuze impano iruta izindi. Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza, URUKUNDO.(1 Abakorinto 12:28-31)

Iyo umaze kumenya umuhamagaro/ impano byawe, ugakora umurimo w Imana ukoresha uwo muhamagaro, mbega ukuntu itorero ryunguka, mbega ukuntu nawe ubwawe uryoherwa n umurimo w umwuka muri wowe

Mbega akaga ugira, havanzemo no kuvunika no kuremerera abantu no kugawa ndetse no kuvugwa iyo uri kuvura amaso kandi warize kuvura amenyo gusa. Iyo wicaye mu ntebe y ubupasitoro kandi Imana yaraguhamagaye nk umubwiriza butumwa bwiza gusa

Imana idufashe tumenye aho ishaka ko duhagarara/ tubarizwa mu murimo wayo mw izina rya Yesu Kristo. AMEN

Niba utarasomye igice cya 1 kandi hano kugira ngo ugisome
http://agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=3581

Ev. THEOGENE TITO HAGUMA