Umushumba adahari intama ntizagira icyerekezo. ( Igice cya 1) Ev THEOGENE TITO HAGUMA

UMUSHUMBA (PASITORO) ADAHARI ; INTAMA NTIZAGIRA IKEREKEZO (DIRECTION)

Ubwo Yesu yavugaga ngo ninjye mwungeri (mushumba) mwiza yashakaga gusobanura iki? Ijambo umwungeri cg umushumba muri YOHANA 10:11 ni ijambo riva mu rurimi rw’Ikigiriki POIMEN( soma POY-MANE) risobanura umwungeri cg umushumba.

Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’ abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza, n abandi kuba abungeri n abigisha -ABEFESO4:11.
Aha ushobora kubona wowe ubwawe ko ijambo umwungeri cg umushumba rivuga PASITORO. None Yesu yashakaga gusobanura iki ubwo yavugaga ngo “ Ninjye Mwungeri mwiza cg Pasitoro mwiza? Yashakaga kubwira abandi bose bazahamagarirwa kuba abashumba ( abapasitoro) kuzamufataho ikitegererezo cy’ umushumba (pastor) wahamagawe (umvamo umuhamagaro) n Imana.

NTA MUSHUMBA (PASITORO) UHARI; NTA KEREKEZO CYABA GIHARI (NO SHEPHERD-NODIRECTION)

Uyu mwanya cyangwa umuhamagaro w’ubushumba cg ubupasitoro ni uwingenzi kuko udahari ibintu byinshi ndetse byose byakwangirika. Ntanicyakorwa. Mwibuke ko intama zitatatanye cg zitasandaye kubera ko zari zabuze umuhanuzi cyangwa umuvugabutumwa; ahubwo zasandaye kuko nta mu Pasitoro (umwungeri) zari zifite(Matayo 9:36)

Munyumve neza, simvuze ko intumwa, abahanuzi n abavugabutumwa ari nta mumaro. Oya, ni abingenzi, ariko nta mushumba (Pasitoro) mwiza uhari, nta ntama zaboneka mu rwuri.( Without a good pastor, there will be no gathering of God people). Biblia yatubwiye ngo intama zabuze umushumba (pasitoro), zirasandara, ziba distressed and harassed.

NARI NDWAYE UMUTIMA BAMPAMAGARIRA UMUGANGA W AMENYO

Mu buvuzi harimo abaganga b’ amaso (Ophtalmologists) ab’ umutima ( cardiothoracic) n abandi n abandi... Ufite ikibazo cy umutima birumvikana ko utakwitabaza umuganga w amenyo ngo abage umutima wawe!! Nanjye sinabikora. Umuganga w amenyo afite ubumenyi( Speciality) k’umenyo si ku mutima.

Mugihe tugezemo, abantu bayoboka umuntu bitewe n ubumenyi afite; bakamwiyambaza kubwa specialities ziwe. Kandi nawe agafasha abamugana bose akoresheje ubwo bumenyi afite muri we. Ibi mvuze haruguru no munzu y Imana cyangwa mu murimo w Imana ni kimwe. Kuri ubu urasanga abantu bose nako benshi ngo ari abapasitoro; urusengero rumwe ugasangamo abapasitoro 10 nyamara bose nubwo bitwa abungeri atari bo! Ahubwo bafite indi mihamagaro itari ubwungeri.

URAVUGA KO URI PASITORO/ ARE YOU SURE? URUMVA ARI UKURI CYANGWA URASHIDIKANYA!

Mu Isezerano rya Kera, kenshi uwinjiraga mu murimo w’ ubutambyi atariyo mpano ye cyangwa umuhamagaro we yatsindwaga (yicwaga) n’ Imana yera itihanganira akavuyo cyangwa ba rwivanga mu murimo wayo.

Mu myaka 23 maze mu murimo w Imana, nabonye abantu benshi badafite impano y ubupasitoro/ubushumba (shepherding gift) Ugasanga henshi umurimo cyangwa itorero ari intambara gusa ubundi imiyoborere igoranye cyangwa bo ubwabo ibagora...
ABO BAPASITORO SI UKO BADAKIJIJWE CYANGWA ARI BABI. OYA AHUBWO NYINE NI UKO UMUGANGA W AMENYO ADASHOBORA KUBAGA UMUTIMA.

Imana yaduhaye impano zitandukanye mu murimo wayo, tugomba kuyibaza mpano ki yaduhaye, ndetse no kwemerera abo dusangiye urugendo bakatubwira impano cyangwa umuhamagaro batubonamo, natwe ubwacu tukareba iyo twiyumvamo.

Twamara kumenya abo turi bo n icyo twahamagariwe maze tukinjira mu muhamagaro wacu. Sinshaka kubaga imitima narigiye gukura amenyo. “Sinshaka kuba umupasitoro kandi Imana yarampamagariye kuba umucuruzi. Nzacuruza nunguke maze ntere inkunga ibiterane, nsure abashumba mbatere akantu, mbagurire computers, mbemerere transport ya buri kwezi. Kuko Imana yampereye umugisha mu bucuruzi. Ariko nimungira Pasitoro kandi narahamagariwe gucuruza, mbega ngo urusengero ndarugira business....” Aka ni akari gaciyemo. Dukomeze n ikigisho cyacu.
Umwe mu mirimo y umupasitoro/umushumba/umwungeri tuyisanga muri Zaburi 23:3b(ANYOBORA)

IMPANO YO KUYOBORA/GUTWARA NI IKI?

1 Abakorinto 12:28; Biblia ivuga k umpano yo GUTWARA/KUYOBORA. Kuyobora ni GOVERNMENT biva ku Kigiriki KUBERNESIS, bivuga gutwara (steering) kuyobora (guiding. Iyi mpano tubona mu Bakorinto ni imwe n impano y ubushumba ( ubupasitoro).

Nkuko iyi mpano y ubuyobozi niyo gutwara ari yo y ubupasitoro, ubushumba cyangwa ubwungeri ari impano imwe, umurimo wayo ni ukuyobora intama mu cyanya gitoshye ( Green pastures) Iyi mpano y ubuyobozi ( gouvernment) ni iy igiciro si iyo kwigererezwaho n umuntu uwariwe wese ubonetse.

Ibihugu byinshi by isi, byagiye bigwa mu icura burindi ry inzara, intambara n ubukene kubera abayobozi baba batabifitiye ubumenyi n ubunararibonye mbese nta mpano bafite zo kuyobora. Ubuyobozi si ikintu cyoroshye kuko bushobora kuzana urupfu cyangwa ubuzima; ubukene cyangwa uburumbuke.

Mu nzu y Imana naho ni ukwitonda cyane mu guha umuntu intebe y ubushumba ( ubupasitoro) kuko imiyoborere mibi ( poor government) n’abantu badashoboye ( incapable people) mu miyoborere y urusengero ; bashobora kuroha itorero mu ntambara n ubukene bitarangira.

Tugendeye kuri Biblia twavuga dushize amanga ngo:” Igihe kirageze ngo abavugabutumwa (Evangelists) bave mu ntebe zo murusengero no kurwanira ubupasitoro ( kuko siwo muhamagaro wabo) ahubwo bajye hanze gushaka abanyabyaha. Abahanuzi bave mu buyobozi bw insengero babiharire abahawe impano yo kuyobora. Intumwa nazo nizihaguruke zireke gushaka imyanya y ubupasitoro mu nsengero atariwo muhamagaro wazo,ahubwo zijye ahataragera ubutumwa maze zihashinge amatorero ubundi ziyasigire abapasitoro ( abashumba) zikomeze n ahandi. Niba igihugu cyose cyaruzuyemo insengero, intumwa n izijye no muyandi mahanga gucanayo umuriro wa Pentecote. Nta mipaka kuri Yesu.

Ubu ni igihe ngo abapasitoro ( abayobozi) bamenye aho bari kwerekeza intama za Kristo, uko mu myaka 20 itorero rizaba rimaze kungana no kunguka no kwagura amarembo. Ni igihe abapasitoro bagomba kumenya uko umutungo w itorero ugomba gukoreshwa neza (Badgetary allocations).BAKAMENYA AMAFARANGA AGOMBA GUSHYIGIKIRA ABAVUGABUTUMWA BAFITE MU RUSENGERO KUGIRA NGO IVUGABUTUMWA RIGERE KUBATARAKIZWA. BAKAMENYA AMAHERA BASHYIRA MU MURIMO W INTUMWA, KUGIRA NGO ITORERO BAYOBOYE RIBYARE ANDI MATORERO MU GIHUGU NDETSE NO HANZE MU BINDI BIHUGU. BAKAMENYA AMAHERA YO GUTERA INKUNGA ABAHANUZI (reka mvuge abafite impano yo guhanura da !! nekuvuga abahanuzi).

Ubutaha tuzabagezaho igice cya 2 cy’ iyi nyigisho kivuga ngo: NINDE UGOMBA KUYOBORA? NI UMUHANUZI CYANGWA UMUPASITORO? Ntimuzacikweeee....

Ev. THEOGENE TITO HAGUMA