Umushita wo mu butayu (acacia du desert).

Mu Butayu nzahatera imyerezi n’IMISHITA, n’’imihadasi, n’ibiti by’amavuta ; kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by’imiberoshi n’imitidari n’ imiteyashuri bikurane.( Yesaya 41 : 19)

Turaganira ku giti cyitwa UMUSHITA cyangwa « acacia » mu rurimi rw’urunyamahanga.. Hari ubwoko bwinshi bw’icyo giti, ariko twebwe turareba kuri acacia yo mu butayu. Icyo giti gikurira ahantu humye, hatagira imvura, mu musenyi, hirya no hino nta bindi biti bikiba hafi. Igiti gikuru kigera kuri metero 12 ujya hejuru.

1. IGITANDUKAYA ICYO GITI N’IBINDI BITI

 Nta mizi yo ku ruhande kigira
 Gifite umuzi umwe gusa ujya epfo ungana n’uburebure bw’igiti ujya hejuru ukubye gatatu n’ukuvuga metero 12 x 3 = 36 m. Umuzi ujya epfo uraruta igiti ubwacyo
 Naho kiri mu butayu gihora gisa neza (vert)
 N’igiti gikomeye cyane.
 Hejuru y’inzuzi, kirareremba.

2. AKAMARO KICYO GITI

Ubusanzwe kibazwamo ubwato bwiza , bukomeye, butiremereye (léger) butibira cyangwa ngo butwarwe n’amazi, naho haba hari imiraba.

Mw’isezerano rya kera Imana yabwiye Mose ati : « Kandi bazabaze isanduku mu giti cyitwa umushita « …… », ushyire muri iyo sanduku ibihamya nzaguha ». (kuva25 :10,16). Imana yishimiye uburyo icyo giti kimeze, itegeka ko aricyo bakoramo asanduku y’isezerano.

3. DORE UKO IYO SANDUGU YAKOZWE

1° Icyo giti cyaratemwe kigwa hasi.
2° Kugirango kivemwo isandugu cyarabajwe.
3° Kuko ari igiti gikomeye, byabaye ngombwa ko kibazwa n’ababaji benshi, ndetse bakoresha n’udukoresho tutari tumwe, hari udukorogoshora, hari udukuba kugira ngo urubaho rworohere, n’ibindi……
4° Iyo sandugu imaze kubazwa, yasizwe zahabu imbere n’inyuma, no ku maboko yo kuyiterura ( Kuvayo 25 : 11 – 15)

4. ICYO GITI GISOBANURA IKI KURI TWEBWE

Iyo sandugu ikozwe muri “acacia” isize na zahabu yabikaga ya mabuye yanditseho amategeko yahawe Mose. Iyo sanduku yajyaga imbere ubwoko bw’Imana aho bacaga hose bajya mu gihugu cy’isezerano.

Uyu munsi, umukristo niwe ugendana amategeko n’amasezerano y’Imana muri we. Ni nacyo gituma uwo mukristo ategurwa hakiri kare ndetse na mbere y’uko akizwa. Hari abantu kuva mu buto bwabo bakurira mu bibazo gusa, mu butayu, ntibagire nuwo biyambaza.

Na none bagirirwa ubuntu bwo gukizwa, ugasanga bahora mu butayu, bagahora bari kubazwa buri munsi, bagahorana ibibazo bitagira ibisubizo, kandi basenga, bakora n’imirimo y’Imana. Bagatekereza uhereye mu bwana bwabo, bagasanga nta kintu kinini cyahindutse ku bijyanye no kubabazwa na ndetse bamaze no gukizwa.

Umuntu umeze artyo aba ahirwa. Ni umukunzi w’Imana. Arategurwa kuva hakiri kare, agaca muri ibi ndetse no muri biriya ari kubazwa ( kubaaza) kugira ngo amabanga y’Imana abone aho ajya. Arabazwa kamere, kugeza igihe asigwa zahabu ariyo mwuka wera.
Nta wukorera Imana atarateguwe.

5. IBIRANGA UWO MUNTU UGERERANYWA NA ACACIA YO MU BUTAYU

1° Umumenyera ku mbuto;
2° Umurebye umubona asa n’abandi, nubwo yaba atanaboneka cyane ariko mu gihe cy’ibibazo usanga ahagaze neza.
3° Ntashakira ibisubizo ku bandi imizi ye yaramanutse cyane nka ya yindi ya acacia, ashakira igisubizo ku Mana
4° Uko bamubona siko ameze
Ubundi tumenyereye kubona ibiti imizi yabyo itambika ku mpande, kenshi iyo irasenya. Ibindi biti ntibihagarara kuko bibangamiwe nicyo kindi. Iyo bitewe iruhande y’amazu birayasenya.
N’umuntu utarateguwe nka “acacia”, aratobekeranya, akagonganisha abantu, agatera uruhagarara aho atuye.
Isandugu y’isezerano ntiyashoboraga kuvunguka imbere n’inyuma kuko yari isizwe zahabu.

Nigeze gutumirwa n’ undi mudamu dukorana gusangira n’abakoresha be, nyuma y’imirimo twari tumaze gukora. Uwo mu damu ntitwari twegeranye aho twari twicaye. Aho yari yicaye, umukoresha atangira kubwira abashyitsi ukuntu uwo mudamu ari umunebwe ku kazi, ari ntacyo akora, n’amashuri ye ko ari nta kigenda. Mbese nta cyo amaze. Ibyo jyewe sinabyumvise nari nifashe neza ndi kwihereza agafi nagafiriti.

Hashize iminsi ibiri, wa mu mudamu antekerereza ibyamubayeho uwo munsi, nanjye mubaza igituma twatahanye ntabimbwire ahubwo tukaganira ibindi kandi ubona ari nta kibazo yigeze agira. Yaransubije ati: “Mu buzima bwanjye, nahisemo kudahindurwa n’imyifatire cyangwa se na “ attitude” y’undi muntu. Iyo mbishingiyeho, bimbuza amahoro. Ahubwo nihutira kubaza Imana niba koko ibiri kuvugwa ari koko cyangwa se ari ibinyoma.

Isomo twakura kuri iki giti, nuko twemeye tugatemwa tukagera hasi, tukabazwa, tuba ibikoresho byejejwe bigirira Imana umumaro. Dushinze imizi yacu cyane mu Mana, nta kidusubiza inyuma, kuko igisubizo kiri muri yo. Imana yemera kuducisha aho, ikatwuzuza umwuka wayo tukabaho twiteze gutabarwa nayo.
Imana Ibahe Umugisha.