Umuryango wa Seek and Save Humanity (SSHM) wifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. (Yohana 10:10)

Hari muri Mata 1994 Imyaka 23 irashize Satani yifuje kurimbura u Rwanda n’Abanyarwanda ariko ntiyabigezeho kuko Yesu atanga Ubugingo bwinshi.

Akaga k’indengakamere katumye tubura abacu n’ibyacu. Si ibyo gusa ahubwo amarangamutima yarakomeretse bikabije n’umubano wacu n’Imana urahungabana kuko tutumva Impamvu twaguweho n’akaga kangana gatyo.

Hashimwe Yesu utanga Ubugingo bwinshi:
Iyo urebye aho igihugu kigeze mu iterambere,imibanire y’abantu n’ abandi, gusenga, kwiyubaka, agaciro, umutekano, amahoro uhita ubona urukundo rw’Imana n’Ubugingo Imana itanga.

Turasabwa kuba maso cyane no gusenga dukumira ibibi bizanwa na Satani kuko we ahora ahindura uburyo abikoramo bikitwa irindi zina gusa, iyo urebye: ubusinzi, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, abakobwa bicuruza, gutandukana kw’abashakanye , induru ziri mu matorero ubona Satani agikomeje gukora ariko duhagurukiye rimwe buri wese agakora ibiri mu nshingano ze Satani azatsindwa tubeho mu byiza Imana yaduteguriye.

Imana yaturokoye urupfu rukomeye iracyakomeje kuturokora, twikomeze ku Mana itanga ubugingo bwinshi.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org