Umuririmbyi Corneille Karekezi aje gutaramira abanyarwanda hamwe n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana

Corneille Karekezi aririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Nijeriya kubera impamvu z’akazi, akaba yarateguye igitaramo azafatanyamo n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Dominic Nic ndetse na Alexis Dusabe.

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 08/01/2017, kikazabera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.


Umuririmbyi Corneille Karekezi

Muri iki gitaramo kandi Corneille Karekezi azaboneraho umwanya wo kumurikira abazakitabira Alubumu ye ya kabiri y’indirimbo yise ‘’Njye ndi umugeni wa Kristo’’, ikaba ije ikurikira indi ari nayo ya mbere yari yise ‘’Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu.’’

Mu buzima busanzwe Corneille Karekezi wanabaye umuyobozi wa SONARWA, kuri ubu ni umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi gikomeye ku rwego rwa Afurika kitwa Africa Re, ibi akaba abifatanya n’umurimo w’Imana wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.