Umuramyi Vincent Gashongore yatangaje ibijyanye na Ablum ye ya kabiri (DVD)

Gashongore Vincent ni umuramyi waririmbye indirimbo nyinshi zikora ku mitima y’abanyarwanda, ariko utarakunze kwigaragagaza cyane, ibintu bye yakunze kubikora atuje cyane, ku buryo abenshi mu bakunda ndetse banakoresha indirimbo ze mu buryo butandukanye bataranamubona. Kuri ubu akaba ari mu myiteguro yo kumurika Album ye ya kabiri y’amashusho taliki ya 17/09/2017.

Nyuma y’indirimbo « Umwami atanze ihumure » yumvikanye mu mwaka wa 2012 igakora ku mitima y’abanyarwanda by’umwihariko kubera amagambo meza y’ihumure ayirimo n’uburyo iririmbitse, ikaba yaraje no kwitirirwa album ya mbere ya Vincent, abakunzi b’ibihangano bye bakomeje gutegerezanya amatsiko ikizakurikiraho.

Umuramyi Vincent Gashongore aramya Imana

Agakiza.org twegereye Vincent Gashongore tumubaza icyo atekereza nyuma y’imyaka itanu ishize, adutangariza ko iyo ari ngombwa kwihuta umuntu yihuta ariko ko bitaba ari ngombwa buri gihe. Yatubwiye kandi ko n’ubwo asa n’uwari yiturije ariko ko yarari gukora ndetse kuri ubu akaba ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze iyindi Album y’amashusho.

Mu ijwi rituje cyane yagize ati : “Igihe ni iki, nari ntuje ariko sinari narekeye aho gukora. Kuko hirya yo kuririmba mfasha n’abandi baririmbyi kuzamura impano zabo ndetse n’indi mirimo yo mu itorero mbarizwamo. Ariko ibikorwa byanjye nabyo birakomeje, ndateganya gushyira hanze iyindi Album y’amashusho izaba igizwe n’indirimbo 12 kuri ubu imirimo yo kuzitunganya yo yamaze kurangira. ”

Hirya yo kuririmba Vincent ni n’umucuranzi

Aha tubibutse ko Vincent ubusanzwe afite studio itunganya indirimbo, amajwi n’amashusho “HOUSE OF MUSIC STUDIO” bivuze ngo atunganya ize n’iz’abandi baririmbyi batandukanye.

Yakomeje agira ati :“ Igitaramo cyo kumurika iyi Album kizabera kuri New Life Bible Church Kicukiro-Kagarama. Kizaba mu kwezi gutaha taliki ya 17/09/2017 ”
Tumubajije ibijyanye n’abo bazafatanya Vincent yadusubije ko azabitangariza rimwe n’andi makuru yose ajyanye n’igitaramo mu minsi itarambiranye.

Tuzakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’iki gitaramo.

Yesu aguhe umugisha kubwo kubana natwe!

Niyondora Vedaste [email protected]