Umuragwa ni muntu ki ?

“Umuragwa iyo akiri umwana ntagira icyo atandukaniraho n’imbata n’ubwo yaba ari nyir’ibintu ategekwa n’abamurera n’ibisonga kugeza igihe cyategetswe na se…Nicyo gituma utakiri imbata ahubwo uri Umwana , umuragwa ubihawe n’Imana” (Abagaratiya 4:1-7)

Uragwa avuka ari we ariko ntiyategeka cyangwa ngo ahabwe ibyasezeranijwe, agomba kubanza kurerwa akigishwa uko azabitegeka . Ese atorezwa iki ? Ibyo azategeka ni ibihe ?

Natwe dufite ibyasezeranijwe :

Kuzura umwuka Wera : Ubwo Intumwa zuzuraga zabwiye abari aho ngo ntabwo twasinze ahubwo twahawe ibyo Data yasezeranye nk’uko Yoweri yari yarabihanuye ko mu minsi y’ imperuka abasore bazuzura imbaraga abasaza bakerekwa.

Ikindi twasezeranijwe ni imigisha yo mu gakiza k’Imana. Gutegeka kwa kabiri 28:1-14 havuga ko nitugira umwete wo kumvira Imana iyi migisha yose izatuzaho ikatugeraho.

Ubusanzwe kubaho nabi si umugambi w’ Imana. Kuva cyera iyo abantu b’ Imana bayubaha bagira imigisha yo mu mwuka no mu buzima busanzwe. Uhereye kuri ba Abrahamu na Isaka n’ abandi bose bakurikiye no mu gihe cy’ Intumwa niko byari bimeze nta mukene wababagamo.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 4:34 Paulo yaravuze ngo : Imana izabamara ubukene bwanyu bwose nk’uko ubutunzi bwo muri Kristo buri, (Abafiripi 4:19), Kandi iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ ibindi byose (Abaroma 8:32).

Ariko ibyo byose wabiha umwana ngo bimumarire iki ? Umwana ntiwamuha konti ye n’ubwo waba waramushyiriyeho milioni nyinshi, n’ubwo waba waramuguriye indege ntiwayimuha ngo amenye ibyo ari byo. Ni ngombwa ngo atozwe uko babikoresha, igihe ari gutozwa bya bindi birasa nk’aho bitari ibye kuko ategekwa n’ abamurera kugeza igihe azakurira.

Igihe cyo gutozwa ni ngombwa n’ubwo bivuna ; Paulo yaravuze ngo : “Nigishijwe guhaga no gusonza kuba muri byinshi no muri bike kandi muri byose ngashobozwa na Kristo umpa imbaraga. Abantu bari mu byo batigishijwe. Iyo utanyuze aho batoreza byose urabyangiza kuko ntuzi uko babifata. Uwatojwe neza ashobora guhamya ko ari umukristo mu bintu byose kuzageza gupfa, uwo ntagushwa n’ ibibonetse byose (Indirimbo 108).

Iyo uri gutozwa ugaburirwa n’abo utifuza, rimwe na rimwe urya n’ibyo udashaka, wambara ibyo abatoza bashaka, ujya gusura aho utateguye byose uyoborwa n’ abatoza nta burenganzira uba ufite bwuzuye mu gihe ukiri gutozwa.

Iyo umusirikare agiye gutozwa ashobora gutozwa n’abo yarusha ipete ariko ategetswe kubumvira kuko atabumviye ntiyazamuka mu ntera. Hari ubwo uwo uyoboye mu murimo w’ Imana, Imana yemera ko ariwe ukubera umutoza (ikigeragezo), umukozi wo mu rugo uhemba akakugerageza kuko Imana yabyemeye kandi utegetswe kumwerera imbuto. Reka kureba abagutoza ahubwo urazira ko ukiri umwana rero wemere wumve amasomo nukura uzasubirana agaciro kawe uzategeka byose.

Ntabwo wavuga ngo gutozwa birandambiye kandi igihe cyategetswe na so kitararangira kandi umenye ko abagutoza bumvira itegeko rya so (Imana) ntukabarenganye kuko iyo Imana yakinze nta wakingura, kandi yakinguye nta wakinga.

Hari abandi banga kumva icyo Imana ishaka kubigisha bagahora bivovotera ibigeragezo kandi ari Data wemeye ko bahanyura kugira batozwe kwihangana. Ikigeragezo kiva ku Mana kiza gihetse umugisha.

Abantu bose bemeye gutozwa bahawe ibyasezeranijwe : Mose yatojwe imyaka 40 bisa nk’aho Imana yamwambuye uburenganzira bwe. Yari nyakubahwa Imana ibimukuramo ajya gutorezwa mu butayu mu ntama zitari ize imyaka 40 ariko yahavanye ipete ritaba mu isi (Kuva 7:1). Imana yaramubwiye ngo nkugize nk’ Imana kuri Farawo, humura ibyo uri gucamo uzabivamo umeze nk’ Imana imbere y’ ibibazo ubiha itegeko kuko ufite imbaraga zihagije.

Yosefu yaremeye aratozwa ibyo yasezeranijwe ari Umwana arabihabwa ategeka Egiputa.

Dawidi yaratojwe arabyemera nyuma yahawe ubwami nk’uko yabusigiwe, bimurenze aravuga ngo Uwiteka yambereye umwungeri (mu gihe cyo gutozwa) nta cyo nakennye humura nta cyo uzaburana Imana kuko niyo yemeye ko uca mu butayu ikubikira Manu izagutungirayo, kandi ikaba iri kugutegurira Kanani aho uzahunika mu bigega.

Abantu banze gutozwa bagize ibibazo babura ibyo bari barateguriwe :

Esawu yaguranye umurage we ibishyimbo. Uko niko biri kugenda niko abantu bari guhemuka bakareka ubwami bw’ Imana. Hejuru y’ ibishira, umuntu agacuruza yiba imisoro ya Leta ngo bikunde yunguke menshi. Umuntu akajya I Burayi gushakayo imibereho yagerayo akabeshyera Leta yaturutsemo ko yatotezwaga kandi atari anazwi, ababona akazi babanje gusambana, abatanga ruswa, abasore bari kujya mu byaha bakurikiye amafaranga, abakobwa bakora ibyaha kubera ibyo babaha n’ ibindi byinshi.

Umwana w’ ikirara yararebye asanga ntazihanganira igihe cyo gutozwa abwira se ati : ibyanje ubimpe vuba nigendere ariko ageze iyo agiye byaramugoye kugeza ubwo yifuza gusangira n’ingurube agarutse se aramubabarira ahabwa uburenganzira bwe. Nawe Yesu aragutegereje ngo akubabarire.

Abisirayeri bifurije mu butayu Imana ibaha ibyo yifuje ariko imitima yabo ironda bituma batagera I Kanani. Hari abantu banze gutozwa bajya mu byaha none bahora basenga ngo Mana uri Imana idahindura Amasezerano. Imana ijya yivuguruza, yabwiye bene Eli ngo nari naravuze ko muzaba abatambyi iteka ryose none ko mwanze kunyumvira ndabaciye ukiranuka niwe nzemera. Yicujije icyo yimikiye Sauli imuca ku ngoma.

Mbere y’uko ushaka imigisha n’ amahoro, banza ushake ubitanga, wowe ukurikiye inyigisho birashoboka ko ufite ibigeragezo bitari bimwe ariko niba bitava kuri Satani, cyangwa bitava ku miterere yawe ubwo birava ku Mana ; Saba Imana kumenya icyatumye ihakunyuza wemere gutozwa nyuma uzagira imigisha myinshi cyane, amen !