Umupasiteri wo muri Siriya avuga ko nubwo hari akarengane hari n’ubuntu bw’Imana

Mu kwezi kwa Werurwe 2017 umuryango w’ivugabutumwa watangijwe na Billy Graham wafashe gahunda yo kurwanya akarengane gakorerwa abakirisitu ku isi, binyuze mu bujyanama n’ibindi bikorwa by’ubuvugizi kugirango akarengane gakorerwa abakirisitu gahagarare.

Nu muri urwo rwego bateguye ibikorwa byo gukora bakora inkuru zigaragaza akarengane gakorerwa abakirisitu bahereye muri Siriya babinyujije ku urubuga BillyGraham.org. Matayo:11:28 “Mwese abarushye n’abaremerewe, muze munsange ndabaruhura.”

Amazi n’amashanyarazi ni ingume mu mugi wa Aleppo, ibi byahungabanyije uyu mugi, kandi n’ibisasu ntibisiba kujugunywa muri uyu mugi bigatuma ubuzima bw’abantu uko bucyeye n’uko bwije buhatikirira.

Intambara imaze imyaka 6 kuko yarataniye muri Werurwe 2011, ihuza inyeshyamba zo mu mutwe w’Abakurde na guverinoma iyobowe na Bashar al-Assad, ariko abaturage benshi bamaze kuhasiga ubuzima, cyane cyane agabore n’abana, abarenga miriyoni bamaze guhunga ingo zabo mu gihe ibihumbi byinshi bimaze kuhasiga ubuzima.

Ibi byatumye benshi bitwaza iyi ntambara bagirira nabi abakirisitu bagize 4% by’abaturage bose, dore ko Siriya ituwe n’abarenga miriyoni 18, ikaza ku mwanya wa 6 mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane.

Rev. Ibrahim Nsier wavukiye muri Siriya, akaba n’umushumba mu itorero r’Abapresbyteriene muri Aleppo avuga uburyo abakirisitu bagirirwa nabi, ndetse urusengero rwe rwasenywe n’intagondwa z’abayisilamu muri 2012, ariko bakomeza gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa kandi Imana ikomeza kubakoresha ibitangaza.

Avuga ko bateye ibisasu mu nzu atuyemo, inzu ntiyasenyuka yose, batandatu mu bari muri iyi nzu babasha kuvamo ari bazima, agaragaza ko ari ikiganza cy’Imana cyabikoze, kandi ashima Imana ko ubwo urusengero basengeramo rwaterwagaho ibisasu nta mukirisitu n’umwe wari uri mu rusengero.

Nsier n’umuryango we bavuga ko nta gahunda bafite yo kuva muri Siriya nubwo bimeze gutyo, kuko umuhamagaro we yumva ariho uri, avuga ko Imana izahabarindira kuko idahinduka cyangwa ngo igire intege nkeya.

Nsier avuga ko bafite umurimo ukomeye muri iki gihugu, kandi bahamagarirwa kuba umunyu, n’umucyo muri Siriya bidashobokera abantu bose, agaragazako impamvu yo kuguma muri Siriya ari ukugirango bazane impinduka nziza muri iki gihugu.

Nsier asaba abakirisitu aho bari ku isi yose inkunga y’amasengesho kugirango basengere abakirisitu barenganywa muri Siriya n’ahandi hose ku isi Imana ibabohore kuri iyo ngoyi.

Billygraham.org
Tuyishime [email protected]