Umunyakoreya y’amajyaruguru yahisemo gukoresha radiyo ngo atambutse ubutumwa bwiza kuri bene wabo

Isaha imwe buri munsi, Kim Chung-Seong umukirisitu w’umunyakoreya y’amajyaruguru yafashe gahunda yo gukoresha radiyo afasha bene wabo, kuri radiyo yatangije ifite ikicaro mu murwa mukuru wa Koreya y’amajyepfo Seoul.

Ikiganiro cye kitwa “Indamukanyo guturuka Seoul, Repuburika ya Koreya” acyohereza ku maradiyo yo muri koreya y’amajyaruguru, akanyuzaho ijambo ry’Imana n’indirimbo zihimbaza Imana kuri bene wabo bari muri iki gihugu bigoye ko bagerwaho n’ubutumwa bwiza.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yageze muri Koreya y’amajyepfo mu mwaka wa 2004, atangira ibikorwa by’ivugabutumwa, ariko abona ko ari ngombwa ko na bene wabo bari muri Koreya y’amajyaruguru bagerwaho n’ubutumwa bwiza, avuga ko afite icyizere ko kubw’amasengesho igihe kizagera Imana igakora igitangaza, abantu bo mu nzego nkuru za leta bagakorwaho n’Imana bakareka abantu bagakora amateraniro mu buryo bwemewe.

Kim Chung-Seong yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko ari gusenga kugirango Kim Jong n’abandi bayobozi ba Koreya y’amajyaruguru, babashe gucirabugufi Imana, bihane ibyaha, bareke kurenganya abakirisitu.

Abatuye Koreya y’amajyaruguru bakunda gukurikira amakuru ku binyamakuru byo hanze y’igihugu nubwo bitemewe, ariko hari uburyo bwikoranabuhanga bwifashishwa muri Koreya y’epfo no mu Ubushinwa bageza amakuru muri Koreya y’amajyaruguru.
Ubu buryo butuma radiyo ibasha gusakaza amakuru kuri 29% muri Koreya y’amajyaruguru, kuko hari n’ayandi ma radiyo yo hanze yumvikana hanze y’iki gihugu nka radiyo y’Ijwi ry’America, nubwo izi radiyo zitemerewe gutangaza amakuru muri iki gihugu.

Abaturage bo muri Koreya y’amajyaruguru bakunda gukurikirana ibiganiro bya Kim bihishe kandi ibi biganiro bigera ku gice kinini cya Koreya y’amajyaruguru.

Kim Ghung-Seong yahamagariye abanya Koreya y’amajyaruguru gutambutsa ubutumwa bwiza nubwo bamaze igihe bayoborwa n’ingoma z’igitugu, zatamye abakirisitu benshi bahungira mu bihugu bituranye n’iki gihugu.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]