Umuntu w’Imana ntapfa kuvuga ibyo yiboneye byose!

“ Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugirango riheshe abaryumvise umugisha.” Abefeso 4:29 “Don’t use foul or abusive language. Let everything you say be good and helpful so that your words will be an encouragement to those who hear them” Ephesians 4:29

“Ntimukavuge amagambo ateye isoni cyangwa amateshwa, cyangwa amahomvu ahubwo mujye muvuga ibishimisha Imana” Abefeso 5:4 “Obscene stories, foolish talk and coarse jokes, these are not for you. Instead, let be thankfulness to God” Ephesians 5:4
Nkunze ko na bibiliya iyita amateshwa, amahomvu, ngo ibyo ntibikwiriye umuntu w’Imana.

Iteka iyo nsomye aya magambo numva ansinda, kuko muri make, ubu nibwo buzima bushya muri Kristo Yesu. Ubuzima nzajya mvuga ibintu bihesha ababyumvise umugisha aho naba ndi hose, mu kazi, mu isoko, mu rugo, nicaye nduhuka, igihe amagambo ateye isoni yaba yashize mu kanwa kanjye, amagambo y’imfabusa akaba atakindangwaho…. Mbega ukuntu bwaba ari ubuzima bwiza!

Njya nibuka ngitangira inzira ijya mu ijuru , hari umuntu wajyaga ambwira ngo ubu na “asyi” yashize ku rurimi rwe! Ubwo kure kubi ibitutsi naho waba utuka umwana cyangwa umukozi wo mu rugo ….
Muziko hari abantu umuntu yifuza kwicara iruhande ngo ajye yumva amagambo meza abaturukamo, impuguro, ubuhamya, mbese ibintu bihesha ababyumvise umugisha! Naringiye kuvuga ngo basigaye ari bake ariko nibuka ko mu bihe byose Imana yisigariza abantu batazapfukamira baali. Imana ishimwe.

Reka twongere twibukiranye ko amagambo ateye isoni atari ayacu abantu b’Imana. Imana itubabarire kuvuga amagambo y’amahomvu, y’amateshwa, yasenye abayumvise akabangisha Imana aho kuyibakundisha, yaciye intege abayumvise aho kubongerera imbaraga kandi uhereye none reka twongere twige kugenzura ibyo tuvuga, nibiba ngombwa ku mugoroba urangije imirimo ujye wisubiramo urebe ibyo wavuze. Yesu adusure.
Ibihe byiza.