Umuntu utinya Imana ntabwo yatinyuka gusambana no kwicana – Pastor Rutayisire

Ibyaha by’ubwicanyi n’ubusambanyi ku bantu bigaragara nk’ibyaha biruta ibindi, nyamara Bibiliya yo ivuga ko nta cyaha kiruta ikindi, ibyo byatumye ikinyamakuru Izuba Rirashe kivugana na Rév Pasiteri Kanoni Antoine Rutayisire kugira ngo agaragarize abasomyi icyo abivugaho yifashishije ijambo ry’Imana.

Umukuru w’Itorero Angilikani muri Katedarare ya Remera Kanoni Antoine Rutayisire, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize icyo abivugaho, avuga ko ubundi nta cyaha gikomeye kuruta ibindi ku Mana.
Kanoni yagize ati “Gusa ibyo byaha bigaragara bikomeye kuko byica amategeko abiri aruta ayandi ariyo yo gukunda Imana n’umutima wose, n’imbaraga zose n’ubwenge bwose no gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe (Matayo 22:3-39).

Abantu ni bo babigira binini kuko bibababaza cyane ariko ubundi ntabwo birusha ibindi gukomera. Ushaka kubisobanukirwa, uzarebe ibyaha byahanishwaga igihano cy’urupfu mu mategeko ya Mose byari birenze ibyo bibiri”.

Rutayisire avuga ko hari icyo umuntu aramutse aguye mu cyaha cy’ubwicanyi yakora kugira ngo ababarirwe, avuga ko imbabazi ku byaha byose nta handi zibonerwa uretse ku kwemera ibyaha byawe, ukabyaturira Imana ukabisabira imbabazi. Benshi bibeshya ko icyaha cyo kwica kitababarirwa ariko si ko bimeze.

Bibiliya ivuga ko amaraso ya Yesu atwezaho ibyaha byose ibyo bikaboneka muri (1 Yohana 1:79). Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyakomeje kumubaza uko icyo cyaha umuntu yagihuza n’icyo ubusambanyi nkuko icyaha gikorerwa imbere kitavanwaho (cachet ) hakorwa iki ngo kibabarirwe?

Rév Pasiteri Antoine yagize ati “Nta mpamvu yo kugihuza n’ubusambanyi kuko buri icyaha ni icyaha mu buryo bwacyo kandi nta cyaha gito kibaho nk’uko nabivuze haruguru. Abantu ni bo babishyira muri ibyo byiciro ariko nta cyaha na kimwe kidahanagurwa n’amaraso ya Yesu. Iyo kashe y’icyaha icyo ari cyo cyose ihanagurwa na “cleaning fluid” y’amaraso ya Yesu”.

Rév Pasiteri Rutayisire akomeza avuga ko inzira yemewe n’Imana yakoreshwa kugira ngo ubabarirwe ibyo byaha (ubusambanyi n’ubwicanyi) hifashishijwe imirongo myinshi isobanurira uburyo bwo kubabarirwa ibyaha ariko isobanutse neza kurusha iyindi ni 1 Yohana1:7-9 na Matayo 22:3-39 iryo rikaba ari ijambo ry’ Imana riboneka muri Bibiliya.

Bibiliya irimo isezerano ry’Imana ku buryo bwo kubabarirwa ibyaha 1 Yohana 1:5-10. Umunyamakuru w’ikinyamakuru yabajije Kanoni yagize ati “Ubu haravugwa gukuramo inda haba ku bakobwa n’abagore, ese abo bantu bashobora kubabarirwa? cyangwa se baba baciweho iteka”?

Kanoni asubiza agira ati “Imbabazi z’Imana ntaho zihurira n’icyaha twakoze. Umuntu wese wihannye arababarirwa kabone n’iyo ibyaha bye byaba birenze ibyo twe twababarira”. Imana iravuga ngo ibyaha naho byatukura tukutuku irabyeza bigasa n’urubura! (Yesaya1:18-19).

Rutayisire avuga ko mu gihe abasambanyi batihannye bakumva ko iminsi izabirangiza ntabwo bababarirwa. Inzira yo kubabarirwa ibyaha ni ukwihana ntabwo ari ugetegereza igihe.

Igihe kiratwibagiza ariko ntabwo cyibagiza Imana ndetse n’umutima wacu kandi Imana ivuga ko mu gihe cyo gucira abantu imanza uwo mutima ni wo izatangaho umugabo.

Rév Pasiteri akomeza agira ati “Ntabwo ari abasambanyi bonyine, abanyabyaha batihannye uzabaze umuntu wese wakoze icyaha icyo ari cyo cyose, n’iyo hacaho imyaka urakivuga akacyibuka”.

Kanoni atanga urugero avuga ko iyo ikintu kiguye mu mazi kimara igihe kigacubira kikajya ku ndiba ariko iyo ukojejemo igiti kirongera kikazamuka kikajya ahagaragara. N’ibyaha bihishwe ni uko bimera, bicubira mu mitima yacu ntibibe bikigarara ariko biba bigihari keretse iyo bikuweho no kwihana.
Ikinyamakuru cyakomeje kumubaza iyo uwicanye atihannye birashoboka ko yagera mu bwami bw’Ijuru ? Kanoni yagize ati “Ntabwo ari uwicanye wenyine, umunyabyaha utihannye ntabwo azinjira mu bwami bw’ijuru, kabone n’iyo yaba agaragara nk’umuntu mwiza.
Ntabwo abantu ari bo bazaca imanza, ni cyo cyatumye Yesu yigeze kubwira abafarisayo n’abanditsi ko indaya n’abakoresha b’ikoro bazabatanga mu bwami bw’Imana”.

Rév Pasiteri Rutayisire akomeza kuvuga ko tike yo kwinjira mu ijuru ni ukwemera ibyaha, ukabyihana, ukizera Yesu nk’umucunguzi kandi ukemera kumwumvira nk’umwami wawe muri byose. Ni byo Bibiliya ivuga ngo abamwizeye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ni bo bazinjira mu bwami bw’Imana.

Ikinyamakuru cyamubabajije igihe umuntu yakumva ko yababariwe ibyo byaha (ubwicanyi n’ubusambanyi ) Kanoni agira ati “Iyo wihannye ukizera ko wababariwe urababarirwa’’.

Ibisigaye nta kindi kikwemeza ko wababariwe uretse amahoro Imana ishyira mu mutima wawe ava mu kumenya izo mbabazi z’Imana. Ariko ushaka amahoro n’abantu bizagusaba gutera intambwe, ukabasaba imbabazi ku bw’ibibi wabakoreye”.

Rév Pasiteri Antoine avuga ko nta kintu gituma umuntu akora ibyo byaha ahubwo biva mu mutima w’icyaha, naho impamvu zo zishobora kuba nyinshi ntabwo nazirondora hano, umunyabyaha akora ibyaha kuko adatinya Imana ibindi ni ibisobanuro n’impamvu z’urwitwazo.

Ikinyamkuru Izuba Rirashe cyamubajije icyakorwa kugira ngo umuntu yirinde ibyo byaha, Kanoni Antoine yagize ati “Uburyo bwiza bwo kwirinda ibyaha ni ukumenya ko aho ujya hose Imana iba ikureba”, ni nde watinyuka gusambana abantu bamureba kabone n’iyo yaba ari mu maso y’umwana muto.

Kanoni akomeza agira ati “Ese ni nde watinyuka kwica umuntu bamureba keretse yarabaye ruharwa umutima we ukaba akahebwe? Umuntu utazi Imana ntayitinye ntayumvire ni we Bibiliya yita umunyabyaha”!
Umuntu utinya Imana ntabwo yatinyuka gukora icyaha icyo ari cyo cyose azi ko Imana imureba, kuko yo iba hose kandi ibona byose kabone n’iyo waba uri mu mwijima cyangwa wakinze inzu (nk’uko babigenza iyo bagiye gusambana).

Inkuru ya
Samuel M.Niyonziza
C/O izuba.org.rw