Umuntu ahinduka umukirisitu ate ?

« Kuki ndi aha ? Ndi muntu ki ? Bizagenda bite igihe nzaba maze gupfa ? »

Ibibazo nk’ibi byagiye bikora ku mitima y ‘abantu benshi uko ibihe bigenda bisimburana.Dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibi niba tubasha gusobanukirwa umugambi w’agakiza k’Imana.
Ushobora kuba warigeze kumva bavuga iby’ubutumwa bwiza ntiwasobanukirwa.Ariko se ubundi ubutumwa bwiza ni iki ?Biroroshye :ni uko Yesu yitanzeho igitambo ku bwacu, tubabarirwa ibyaha byacu, duhabwa ubugingo buhoraho na we.

Yesu Umwana w’Imana yaje mu isi yihindura umuntu, abaho ubuzima buzira icyaha,apfa ku musaraba,nyuma y’iminsi 3 azuka mu bapfuye.
Yesu yapfuye kugira ngo yishyure ideni ry’ibyaha byawe. Ku bw’ibyo ibyaha byawe ushobora kubibabarirwa none.Kandi kubera ko yatsinze urupfu nawe ushobora kwakira ubugingo uhawe na we.

Wakira impano y’imbabazi n’ubugingo iyo ubisabanye ubushake.Imana yifuza ko uyegurira umutima wawe.Ishaka ko uyegera wowe ubwawe.

1. Saba
Mu Ibyahishuwe 3.20, Yesu avuga ati « Dore mpagaze ku rugi ndakomanga umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura nzinjira iwe dusangire »

Ibibishatse gusobanura iki ?Yesu ashaka kugirana ubusabane nawe ubwawe.Ategereje ko umwakira mu buzima bwawe.Icyo ukwiye gukora ni ukumwemerera.

Intambwe yawe ya mbere ni ugusaba

« Nuko mwihane muhindukire ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana » Ibyakozwe n’Intumwa 3.19

2. Izere

Nyuma yo gusaba imbabazi, intambwe izakurikiraho ni ukwizera impano Imana iguha.Imbabazi n’ubugingo buhoraho ni ubuntu.Wowe ubwawe ntushobora kubibona.
« Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira » Abefeso 2.8-9

3. Senga

Bibiliya isezeranya abasaba Imana imbabazi babikuye ku mutima kandi bizeye Yesu babona ubugingo buhoraho muri Kristo.
Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami ukizeza umutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzakizwa. Abaroma 10.9-10
Itegure guha Umwami Yesu ubuzima bwawe none.Ihane ibyaha byawe.Saba Imana yawe kukubabarira, ibyaha byawe.Izere Yesu.Yishimire impano yayo y’ubugingo buhoraho.

Senga ugira uti :

« Data nzi ko nagucumuyeho.Ndakwinginze mbabarira.Nyeza.Niyemeje kwizera Yesu, Umwana wawe.Nizeye ko yapfuye azize jyewe.Yikoreye ibyaha byanjye abijyana ku musaraba.Nizeye ko yazutse mubapfuye.Mpaye Yesu ubuzima bwanjye nonaha.Ngushimiye Mana Impano y’imbabazi n’ubugingo buhoraho.Ndakwinginze mfasha kugendana nawe.Mu izina rya Yesu.Amina. »
Aya magambo ukoresheje nta kibi kiyarimo.Ku Mana imiterere y’umutima wawe ni ingenzi.

4. Akira

Intambwe ya nyuma yo guhinduka umukirisitu ni ukwakira impano y’imbabazi n’ubugingo buhoraho nk’uko nabivuze hejuru.
Bibiliya igira iti :

« Icyakora abamwemeye bakubaha izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana » Yohana 1,12

Iyo wemereye Yesu kwinjira mu mutima wawe, uba ubaye umwana w’Imana.Uba uhwe amahirwe yo kuganira na we mu gihe usenga.Igihe cyose kandi mu bintu byose.

Ubuzima bwa gikiristo ni ubusabane umuntu ubwe agirana n’Imana binyuze muri Kristo.Ikintu cy’ingenzi muri ibyo ni uko ubwo busabane buba ubw’ibihe bidashira.Bwakirane umunezero.
Mbese wiyemeje kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe ? Ndagukangurira gusoma ibi yanditswe bishobora kugufasha mu buzima bushya utangiye.

Yohana 3.16

Abefeso 2.8-9

1 Abakorinto 15.3-4

1 Yohana 1.9

1 Yohana 4.14-15

1 Yohana 5.1

1 Yohana 5.12-13