Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko usize 176 babatijwe mu kigo IRVSDC I wawa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 kanama 2016 Mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga y’Ubumenyingiro cya iwawa (IRVSDC ) habatijwe abagera ku 176 naho 64 bari barasubiye inyuma barakirwa, ni umuhango wabaye mu giterane cy’ivugabutumwa cy’umunsi umwe.

K’ubufatanye n’amatorero ya gikirisitu, ikigo IRVSDC gisanzwe gitegura ibiterane by’ivugabutumwa mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge gukira, kuri iyi nshuro hakaba hari hatumiwe Korale Bethanie yo mu itorero rya ADEPR Gisa umudugudu wa Ruhangiro ho mu karere ka Rubavu, yari iherekejwe na Rev Pastor Ndizeye Charles umushumba w’Itorero rya Adepr mu karere ka Rutsiro n’abandi bashumba batandukanye, igiterane cyahuriranye n’iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku ncuro ya 22 mu Rwanda.


Madame Rose Mary Mbabazi aramutsa abitabiriye igiterane

Umushyitsi mukuru muri iki Giterane, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga Madame Rose Mary Mbabazi, mu izina rya MYICT abereye umunyamabanga yagize ati “ Nagirango rwose mfate uyu mwanya nshima, ni ibintu byahuye dushimira Imana, tukaba duhuriye hano n’itorero ADEPR tubashimira akazi keza mukora, kudashima ni umuco mubi cyane iyo umuntu yagukoreye ikintu cyiza, nshimira n’ubuyobozi bwa Iwawa dufatanijwe kurera, abarezi, Coordinator (Umuhuzabikorwa), abavura, ingabo, hamwe n’abafatanyabikorwa bose kuri uyu munsi turi kumwe na ADEPR Turabashimira akazi Mukora Imana ibahe umugisha.


Madame Rose Mary Mbabazi Umunyamabanga uhoraho muri MYICT atanga impanuro

Rose Marry yagarutse kandi yagarutse ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko aho yakomeje asaba uru rubyiruko ko bagomba gucika ku ngeso y’ibiyobya bwenge kuko ukibirarikiye ashaka urupfu, ariko ushaka ubuzima agomba gukomeza inzira batangiye yo kubireka, abaha ingero za bagenzi babo babiretse ko bamaze kwiteza imbere ku buryo bushimishije, akomeza abwira abagifite umutima wo gusubira inyuma ko icyo babura ari Imana kuko ariyo ituma twese twuzura, bityo ngo bakwiye kuyizera, asoza ababwira ko umubatizo bahawe ari urufatiro ruzabafasha gukira, atari ukwereka abantu ko bahindutse, ahubwo ko bakwiye kurushaho kubaka isano bafitanye n’Imana.


Bwana Nicolas Niyongabo umuhuzabikorwa wa IRVSDC

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa agakiza.org Bwana Nicolas Niyongabo umuhuzabikorwa wa Iwawa Rehabilitation and Vocation Training Centre (IRVSDC) yunze mu rya Madame Marry ashimira amadini n’amatorero atandukanye kuko ngo babafasha cyane mu kwigisha urubyiruko, yongera ho ko benshi muri uru rubyiruko mbere yo kuyobywa n’ibi biyobyabwenge baba bari basanzwe bafite imyizerere ya gikirisito bityo ngo iyo bamaze kwigishwa n’aba banyamadini basubirana indanga gaciro nziza bagahinduka, aboneraho gusaba amatorero ko yarushaho no kubafasha kwakira urubyiruko ruvuye iwawa, kuko imiryango myinshi iba ikibafata nka ba Sawuli batarahinduka mu gihe itorero ryo riba ryaramenye ko babaye ba Pawulo batakiri mu mico mibi ya Cyera.

Naho ababyeyi nabo abasaba ko bababera abafatanya bikorwa mu nzira ya mbere y’igorora muco, bakakira aba bana nk’abahindutse, ikindi nabo ngo bakwiye gutanga umusanzu mu gusesengura ikiba cyarateye umwana kwishora mu biyobyabwenge bityo bakareba niba uyu mwana agarutse icyo cyabimuteye cyarakuwe ho.

Rev Pastor Ndizeye Charles asengera abihannye

Usibye kubatiza abari basanzwe barihannye, iki giterane cyarangiye abandi basaga 300 bihannye bizera Yesu barakizwa, kuri ubu bakaba batangiye gukurikiranwa ngo bigishwe inzira y’agakiza.

Mu kigo IRVSDC hatangirwa impanuro myinshi bakanigishirizwa indanga gaciro zitandukanye