Umumaro wo kwemera ubushake bw’Imana - Joyce Meyer

Habayeho umusore muto wari ukennye cyane, ariko afite icyifuzo cy’inkweto. Yari ahagaze imbere ya depot y’inkweto, yambaye ibirenge, ashishira kubera imbeho. Umugore wari mu idirishya rya depot amubaza igituma ahagaze ahongaho, wa mwana asubiza uwo mugore ati “Mama, nari ndimo gusaba Imana umuguru umwe w’inkweto!”

Umugore yinjiza umwana mu iduka, amwozaho umwanda wari umuriho ku birenge, amwambika amasogisi mashya n’inkweto. Uwo mwana yakozwe ku mutima n’impuhwe z’uwo mugore, maze ni ko kubaza uwo mugore ati “Mama, uri umugore w’Imana?” Yatekereje yuko ubwo amweretse izo mbabazi zingana zityo agomba kuba afitanye isano n’Imana!

Iyi nkuru ni urugero rwiza rugaragaza kugendera mu rukundo icyo ari cyo. Kandi intego yacu nk’Abakristo ni ukugaragaza urukundo rw’Imana kugira ngo abantu babone Yesu uri muri twe.

Byose bihera ku gusangira!

Matayo 26:26 haranditswe ngo “Yesu afata umutsima arawushimira, arawumanyura ahereza abigishwa be arababwira ati ‘Nimwakire muryeho, uyu ni umubiri wanjye.’” Birashimishije kubona Yesu ashimira umutsima, akawumanyura maze agahereza abigishwa be. Akensi aya magambo tuyasoma iyo twenda gusangira igaburo ryera, kugira ngo atwibutse igitambo cya Yesu ku bwacu. Kandi nk’uko yamanyuye umubiri we, natwe ni ko tugomba kumeneka kugira ngo tubashe kumukorera.

Usanga tudakunda kwemerera Imana ngo itumene, ariko mu by’ukuri ni ikintu cyiza. Nawe se, iyo tuvutse ubwa kabiri tuba tubaye imbuto z’ishusho y’Imana, I ibikenewe byose ngo tumere nka Kristo, kandi dukunde abandi nk’uko na we adukunda. Ariko twese dukeneye ko Imana ikora umurimo mu mitima yacu, kugira ngo tugendere mu rukundo.

Umuntu wese agira ibice bitatu: umwuka, umutima n’umubiri. Iyo twakiriye Kristo nk’Umukiza wacu, Umwuka Wera araza agatura mu mitima yacu. 1 Petero 1:23 haranditswe ngo "Mwavutse ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mubyawe n’imbuto itabora ari yo jambo ry’Imana rizima kandi rihoraho.” 1 Yohana 3:9 hatubwira yuko nk’abizera, ubumana butuye muri twe".

Ariko tugomba gukura mu mwuka, kugira ngo imitima yacu, ubwenge n’amarangamutima bise na kamere ya Kristo. Ntitugomba gusenga Imana tuyisaba urukundo, kuko yamaze gushyira urukundo muri twe. Ahubwo tugomba gusenga tuyisaba kutwereka uko twagendera mu rukundo… kugira ngo tubashe gukora byose idushakaho maze urukundo rwayo rutembe ruva muri twe rugere kuri bose. Nitugenza dutyo, Imana izahangana n’ikintu cyose kiri muri twe kibasha kuzibira imbuto y’urukundo: ubwibone, kutababarira, kwikunda, intambara, ubwoba cyangwa indi myitwarire yose idakwiriye ab’Imana.

Bigenda gute kugira ngo umuntu ameneke?

Kumenwa n’Imana gutunganywa na yo nzi icyo ari cyo. Kera nagiraga ibibazo byinshi, nkaba umuntu udakorwaho kandi ugira umushiha. Hari ibintu byisnhi ntasobanukirwaga, bitewe n’uko nari naratotejwe, bigatuma numva yuko gusharira ari byiza bityo sindeke hari umuntu wese unkoraho. Aho kugira ngo numve yuko ari jyewe ufite ikibazo, numvaga abandi ari bo bafite ibibazo.

Ndibuka nsenga cyane nsaba Imana ngo ihindure umugabo wanjye Dave, kuko numvaga yuko namera nk’uko nshaka ari bwo nzishima. Ariko igihe kimwe Imana yavuganye n’umutima wanjye, irambwira iti "Dave si we ikibazo!" Nanjye nasubije Imana nti "None se ikibazo ni nde? Ni jyewe na we tubana gusa. Ushatse kuvuga iki uvuga ko Dave atari we kibazo?" byari bikomeye kumenya yuko ari jyewe kibazo, ariko iryo ryari itangiriro ryo gukora kw’Imana ibyo yashakaga gukora mjri jyewe.

Yesaya 64:8 haranditswe ngo "Uwiteka, uri Data; turi ibumba nawe uri umubumbyi, kandi twese turi umurimo w’intoki zawe" (AMP). Ubwo nari nkifite umutima ukomeretse ntakunda ko hari uwanyegera, nakundaga Imana kandi numva nshaka kubaho ku bwayo, ariko nagombaga kuyiha uburenganzira bwo kunyiharira ngo intunganye nk’uko ishusho yayo iri. Nagombaga kuyiha! Natangiye gusenga amasengesho ateye atya ngo "Mana, kora icyo ushaka gukora cyose mu buzima bwanjye ngo umpindure. Ndi ibumba, uri umubumbyi. Abaroma 8:29 haravuga ngo wanteguriye kera gushushanywa n’ishusho ya Kristo, nanjye ndashaka kuba uwo wifuza!”

Urugendo ntirwari rworoshye, ariko mvugishije ukuri ibihe bikomeye nanyuzemo mu buzima bwanjye byambereye umugisha kuko Imana yabikoresheje kugira ngo inyiyegereze nanjye nyimenye by’ukuri, inkuze mu buryo bw’umwuka. Uwo ni wo muteguro ifite ku bana bayo bose.

Ndashaka kugusubizamo imbaraga uyu munsi, ngo wihererane n’Imana ushake mu Ijambo ryayo amasezerano ifitanye nawe. Izere ubwenge bwayo, ukore ibyo igutegeka gukora. Niwizera Imana ukayemerera kukumena, iragutuganya iguhindure icyo yakuremeye kuba. Umubumbyi araguhindura umurimo utangaje w’intoki ze!