Umumaro w’ Umwembe benshi bita umwami w’ imbuto

Umwembe ni urubuto benshi bakunze kwita umwami w’imbuto( king of the fruits).iyo rukiri kugiti rutarera rusa ni icyatsi kibisi,uko rugenda rwera rugenda ruhindura ibara rugasa n’umutuku,orange cyangwa umuhondo iyo urusatuye imbere usanga ari umuhondo. Hasi turagaragaza icyo ibi bimaze. Uru rubuto rukungahaye kuri Vitamini zigera kuri makumyabiri(20) nimyunyu ngugu itandukanye.

Umwembe uraryoha kandi ugira isukari yo kurugero rwo hasi(Glycemic index) nta mpungenge rwateza z’uko wakongera isukari mumaraso.

Zimwe mu ndwara uru rubuto rufasha mu kurinda.

Umwembe ufasha mukurwanya kanseri

Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko mu mwembe habamo ibinyabutabire bifasha umubiri mukurinda uturemangingo tw’umubiri(cell) twavugamo nka quertin,isoquercitin,festin,astrogalin, galic acid,na methylgallat ibi binyabutabire tuvuze rero ngo byaba bifasha mukurinda kanseri harimo kanseri y’amabere,kanseri y’amara,kanseri y’amaraso ndetse na kanseri ya prostate.

Umwembe ufasha mukugabanya urugimbu rubi mumubiri

Umwembe kuba ukungahaye kuri vitaminC,pectin ndetse n’uturemangingo ndodo(fibre) ibi byose bifasha mukagabanya urugimbu rubi mu mubiri umwembe kandi ukungahaaye kuri vitamin K ifasha amaraso kudacika amazi,ndetse no kuringaniza uko umutima utera.

Umwembe ufasha abantu barwara Diyabete

Uretse n’urubuto rw’umwembe nibibabi byawo bigirira umumaro ukomeye abarwayi ba Diayabete.aho ufata ibibabi ukabicanira mumazi byamara guhwana ukayungurura amazi yabyo ukayabika ukayanywa mugitondo abashakashatsi batandukanye bemezako ibi biringaniza umusemburo ushinzwe kuringaniza isukari mumubiri. Ikindi nuko urugero rw’isukari ruba mu mwembe ruri hasi cyane kurya umwembe rero ntibishobora guteza ibibazo byo kongera isukari mumaraso

Umwembe ufasha mukugabanya ibiro

Kubantu bifuza kugabanya ibiro rero bakwitabira kurya umwembe kuko ukungahaye kuri vitamin ,uturemangingondodo ndetse nimyunyungugu ibi byose rero bituma umuntu wariye umwembe yumva ahaze bityo ubushake bwo kurya bukagabanuka bityo rero imbaraga zinjira mumubiri ziciye mubiribwa ndetse n’ibinyobwa zikagabanuka nibiro bikagabanuka bityo.

Ufasha mugufata neza imboni y’ijisho ukarinda n’ubuhumyi

Umwembe ugira ibinyabutabire bifasha umubiri mukurinda uturemangingo tw’ijisho bita Zeaxidant bifasha mukurinda imboni y’ijisho ndetse nubuhumyi kubantu bakuze. Umwembe kandi ugira vitamin A ifasha ijisho kureba neza,kubobereza ijisho,ndetse iyi vitamin A ifasha mukurinda ubuhumyi.

Umwembe wongerera umubiri ubudahangarwa.

Umwembe ugira Vitamin C ndetse na vitamin A hamwe na carotenoid zubwoko butandukanye ibi byose bifasha mukongerera umubiri ubudahangarwa bityo ugatandukana no kurwaragarurika byahato nahato.

Umwembe ufasha Abagore muri rusange.

Urubuto rw’umwembe ni rwiza cyane kubabyeyi batwite kuko ugira umunyungugu bira Iron urinda umuntu kurwara indwara yo kubura amaraso ndetse no kubagore bakuze batakijya mumihango nabo ubafasha kongera amaraso ndetse ukanakomeza amenyo n’amagufwa.

Bakunzi bacu rero niba ubona mubyo twavuze haruguru haribyo wifuzaga kugeraho ntarindi banga zibukira imbuto utibagiwe cyane cyane umwami wazo(umwembe) kuko tumaze kubona umumaro mubuzima bwaburi munsi.

www.healthimpactnews.com
www.medicalnewstoday.com

Martha@agakiza.org