Umukuru mu bwami bw’Imana uwariwe

Luka 1:13-15 Ariko Marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana. Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.)

Ubundi iyo twakiriye Yesu Kristo tuba tuvutse bundi bushya, Imana ihita itangira kutumenyesha icyo idushakaho kandi ikaduha amabwiriza dukwiriye kugenderaho kugira ngo duzasohoze icyo yaduteguriye. Pawulo yabivuzeho ati" twaremewe Imirimo myiza muri Kristo Yesu iyo Imana yateguye cyera ngo tuyigenderemo (Abefeso 2:9). Iyo wakiriye Yesu Kristo uba winjiye muri uwo mugambi, uba uvutse, amabwiriza yo mu bumana aba akureba yose.

Kwirinda vino n’ibisindisha

Ibintu bisindisha abantu ni byinshi ariko dukwiriye kwirinda kuko utirinze ntabwo umugambi Imana igufiteho wasohora , Pawulo yabwiye umuhungu we yabwirije ati" Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana (1Timoteyo 6:20)."

Amagambo adakwiriye nayo ari mu bisindisha

Pawulo yabwiye umuhungu we uburyo akwiriye kurinda ikibitsanyo yabikijwe
☑ Gukoresha umwuka wera utubamo(2Timoteyo 1:14)

Ubundi Umuntu mukuru mu bwami bw’Imana afite ibintu bimuranga byinshi

Yuzuzwa Umwuka wera guhera akivuka kuko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga kuko niryo ryamubyaye,niwe umuyobora mu byo akora kuko abayoborwa n’Umwuka wera nibo bana b’Imana.

Umukuru mu bwami bw’Imana abera abantu batumvira Imana abayobora mu bwenge bw’Abakiranutsi (Muri make yungura Ubwami bw’Imana nawe atangira kubyara muburyo bw’Umwuka ,imigezi yamazi y’ubugingo itemba iva muri we).

Abera abandi umunezero n’ibyishimo, muri make ntabwo ateza ibibazo mu bandi (ibyo yahawe nibyo nawe atanga ).

Umuntu mukuru mu bwami bw’Imana arangwa no kwicisha bugufi.

Genzura uko uhagaze mu bwami bw’Imana uko Imana ikubona ukosore ibitagenda neza.

Mbifurije kuba bakuru mu bwami bw’Imana.

Muhabwe Umugisha mwinshi!!!!

Src:Social media