Umukristo n’ubuntu/ Bishop Masengo

Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese. Abaheburayo 13:25

Nafashe umwanya ntekereza cyane ku ijambo ‘’Ubuntu’’, ubusobanuro ndetse n’agaciro kabwo mu mibereho y’umukristo. Naje gusanga harimo inyigisho ikomeye.

Ubuntu bwakwinjiza umuntu mu ijuru cyangwa bukamurimbuza!
Hari amagambo nize ku bijyanye n’ubuntu yanteye kuvuga iby, amwe ni aya akurikira:

1. Twakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera (Abefeso 2:5-8). Agakiza tutashoboraga guca dutanze ikiguzi katugezeho ku buntu nk’impano ( Abaroma 6:23b, Tito 3:3-7)

2. N’ubwo agakiza tukabonera ubuntu, ubwo buntu bw’Imana budusaba gukiranuka. Abantu benshi batekereza ko kuba agakiza ari ubuntu biduha uburenganzira bwo kwitwara uko twiboneye cyangwa twishakiye. Nyamara siko Bibiliya ivuga. MMu rwandiko rwa Tito 2:11-14 havuga ko ubuntu butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha gukiranuka, kwirinda,….

3. Gukiranuka bidusaba ubuntu bw’Imana. Nta muntu ushobora gukiranuka atagiriwe ubuntu n’Imana. Abagerageje gukurikiza amategeko barananiwe (Abaroma 3:10, 23). Abigisha gukiranukira Imana binyuze mu mategeko bimeze nk’abajya ku kwezi burira urwego. Imana niyo idutera gukora ibyo yishimira (Aavafilipi 2:13) kandi Yesu niwe udushoboza kuyasohoza (Abafilipi 4:13).

4. Igipimo cy’ubukure mu gakiza kireberwa ku myumvire umuntu afite ku buntu n’uburyo ayishyira mu bikorwa. Niyo mpamvu Petero aduhugura gukurira mu buntu bw’Imana ( 2 Petero 3:18) kandi ijambo ry’Imana niryo ridukuza mu buntu (Ibyakozwe n’intumwa 20:32)

5. Umuntu ashobora gupfusha ubusa ubuntu yagiriwe ( 2Abakorinto 6:1) mu gihe nyuma yo kumenya ubuntu akoze icyaha nkana (Abaheburayo 10:26-31)

Nyuma y’aya masomo nasanze Agakiza gatangirira mu buntu kakarangirira mu buntu. Niho bamwe bagashoboreye ni naho abandi byabashobereye ( bayabacangiye). None urabazwa ngo mbese uri mu bahe? Ubuntu bw’Imana bubane nawe , Amen.