Umukristo n’isakazamakuru

Kuva 23:1 - "Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze (...)"

Ejo natanze umukoro kuri iki cyanditswe ngamije ko abantu batanga ibitekerezo ku bijyanye n’ukuntu umukristo agomba kwitwara muri iki gihe aho uburyo bwo kwamamaza amakuru burimo kwiyongera kd bukoreshwa nabi ku buryo bwamamaza amakuru y’impuha.

Maze iminsi mbona hari inyandiko zitirirwa ziherekanwa kuri what’s up Rwanda Revenue, izititirwa RURA, izisebya abantu barimo n’abakozi b’Imana, abayobozi bo mu nzego za Leta, etc.

Byageze aho nibaza ku ruhare rw’umukristo mu gusakaza amakuru. Nibajije no kuri zimwe mu nyandiko ziva ku banyamwuga bamamaza inkuru z’ubutumwa bwiza aho usanga zitanga amakuru asa n’asenya ubutumwa bwiza.

Maze gusoma iki cyanditswe nizemo ibintu byinshi birimo cyane ko buri mukristo yirinda kuba umwe mu bamamaza amakuru y’ibihuha.

Ibi byanyibukije uburyo umunyabwenge Socrate yitwaraga mu gihe yabwirwaga amakuru areba umuntu runaka.

Yabazaga uyavuze ibibazo bitatu (Les trois passoires) bikurikira:

1) Amakuru umbwira kuri mugenzi wanjye ni amakuru y’ukuri? Bivuga ngo wayahagararaho? Wayasuzumye usanga ariyo? Wacukumbuye? Watohoje? Ni kangahe dutanga amakuru tutasuzunye?

2) Ni amakuru meza? Amakuru ashobora kuba ari ay’ukuri ariko atavuga umuntu neza. Muri icyo gihe siyo umukristo yakwihutira kwamamaza. Abantu bafite ibyiza byinshi bakora. Kuvuga ibibi bike tubaziho si umucyo w’abakristo.

3) Ni amakuru afitiye uyumva umumaro? Ni aya ngombwa? Amakuru ashobora kuba ari ay’ukuri, yewe ari na meza ariko uyabwirwa atamureba. Noneho ikibabaje ni uko umuntu avuga amakuru atari ay’ukuri, mabi kandi atari ngombwa gusakazwa. Urugero: imibanire mibi hagati y’abashakanye. Ni amakuru bigoye gucukumbura, atari meza kd atareba abandi uretse ba nyiribwite. Kuyashyira ku mbuga si umuco wa gikristo.

Ingo nyinshi zasenywe n’abantu kubera amashyari, abayobozi benshi bazira abakuririza inkuru zabo. Bakristo twisuzume. Ayo makuru abaye akureba ni uko wayavuga?

Usoma iyi nkuru wese, afatanye nanjye dusengere umwuka uriho wo kwamamaza inkuru zisenya abantu, zisebya abantu, zitarimo urukundo.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr