Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera muri byose

Muri iki gihe cyose kuva Yesu yaza, ibyanditswe biduhanura kubaho mu kwizera. Ntabwo Imana ishaka ko tubaho ubuzima bw’ibigaragara kuko ibyita iby’igihe gito.

Ubukristo bwabuzemo kwizera ntibuba bukiri bwo, bwaba bushingiye ku mirimo y’ibifatika cyangwa ikindi ntacyo bivuze, no mu buzima busanzwe Imana ntishaka ko tubaho twiringiye amaboko yacu, inshuti, imiryango n’ibindi, kuko iyo ubyimitse kenshi bikubera ibigirwamana ukabiramya aho guha Imana icyubahiro. Bibiliya ivuga ko umuntu ukiranuka azabeshwaho no kwizera" Abaroma 1:17

Pawulo yandikira Abagalatiya yaravuze ngi bigaragara yuko nta muntu uzatsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka wese azabeshwaho no kwizera. Abagalatiya 3:11

Bibiliya ica akarongo ku kwizera ivuga ko umuntu utagufite adashobora kunezeza Imana. Abaheburayo 11:6, Pawulo yigeze kuvuga ngo kuko tugenda tuyoborwa no kwizera tutayoborwa n’ibyo tureba. 2 Abakorinto 5:7

Imirimo ni myiza kuko nayo ijambo ry’Imana riyishyigikira Yakobo 2:15, ariko benedata kwizera ni ko kudukiza kuko twakijijwe kubwo kwizera, kandi utizera ntibishoboka ko anezeza Imana, niyo mpamvu dukwiye kubeshwaho nako niba dushaka kubana nayo neza.

Ndabifuriza mwese kugira kwizera ko Imana iriho kandi ibasha kugororera abayikorera bose, ukizera ko igitambo Kristo yitanze ngo tubone ubugingo, ikindi ukareka kubaho ubuzima bw’ubwoba no kureba kubifatika, ukamenya ko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera. Ibongerere kwizera mu izina rya Yesu.