Umujura (Igice cya 5-Gisoza) Pastor Desire

Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. (Yohana 10:10)

5. Yesu atanga Ubugingo bwinshi

Yesu yaje gutanga ubugingo nk’impano y’ubuntu bw’Imana itangaje ariko hari icyo dusabwa, ni ukwemera tukayakira, amahitamo yacu niyo atuma twakira ubugingo buzima cyangwa tukagumana kamere ya Adamu, Abagalatiya 5:16-23

Ikindi dusabwa ni ukwemera gupfa kuri kamere ya kera tukabaho ubuzima bushya buhindutse bwejejwe tukagira Umutima nk’uwari muri Kristo Yesu (Abaroma 12:1-2)
Yesu yavuze ko akabuto katagiye mu butaka ngo gapfe kaguma uko kari konyine ariko iyo kemeye kagapfa kabasha kwera izindi mbuto nyinshi igitera abantu kudatanga umusaruro nuko banze gupfa kuri kamere ya kera (Yohana 12:24)
Mutekereze abavuga ko bakijijwe bose baramutse beze imbuto z’abarokore hakizwa abangana iki mu isi?

Yesu atanga Ubugingo bwinshi! Itorero ry’Intumwa dukomokaho badusangije Ubugingo bwinshi bari bafite none Ubutumwa bwatugezeho turi ku mpera y’isi. Wari uziko n’imyenda yabo yabasha gukiza abarwayi, igicucu cyabo cyahagurutsa ababana n’ubumuga?

Ese itorero rya Kristo muri 2017 dufite Ubugingo bungana iki? Ese dufite Ubugingo bwinshi? N’iki tuzaraga urungano ruzakurikiraho?

Ese waba uzi Impamvu udafite Ubugingo buzima? Birashoboka ko wahuye n’umujura Satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura. Ibigeragezo urimo n’ibyo byatumye utakaza Ubugingo?

Ngufitiye inkuru Nziza: Yesu atanga Ubugingo bwinshi niwe umenya ubukene bwawe, Yesu yiteguye kongera kukuzuriza, ahora abwira abibwe ati "muhumure naje ngo intama zibone Ubugingo."

Nkwifurije gutunga Ubugingo bwinshi!

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org