Umujura (Igice cya 4) Pastor Desire

Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. (Yohana 10:10)

4. Yesu yaje ngo tubone Ubugingo

Icyazanye Yesu mu isi yaje gutanga ubuzima Adamu wa 1 yazanye urupfu ariko Adamu wa 2 yazanye ubugingo buhoraho, igice twakunze kugarukaho cy’ Umwuka cyari cyarapfuye cyabonye ubuzima bituma twongera gusabana n’Imana.

Icyatumye Imana yirukana Adamu mu ngombyi ya Edeni yanzeko azarya ku giti cy’Ubugingo akazaramira mu cyaha Ikirindisha abamalayika n’inkota umuntu abaho mu mwijima yaratandukanye n’ Imana
Ikibabaje abantu benshi ntibahishuriwe Yesu ngo bamenye ko ariwe Bugingo buzima. Umva uko we yivuze:

Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka, kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri. (Yohana 6:53-58)

Ikibabaje n’uko yaje mube ntibamumenya gusa abamumenye yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’ Imana.

Abamumenye nabo bafashe agace gato kitwa kwihana(kuvuka) nyamara muri Kristo niho hahishe: Amahoro, Ibyishimo, guca bugufi, ubutware, ubushobozi, umugisha, gutera imbere, umurage muzima wuzuye......

Niwe buye rikomeza imfuruka, abamumenye ntibazanyeganyezwa n’umurimbuzi Satani kuko uwo biringiye yamutsindiye i Gologota azukana itsinzi idasubirwaho ubu turi abatsinzi no kurushaho tubiheshejwe na Kristo Yesu.

Imana yagaruye ingombyi ya Edeni iza ihishe muri Kristo Yesu niwe rembo ry’intama kandi niwe rwuri, abamumenye bahawe ku byiza byose Imana yari yarageneye Adamu.
Kwifurije kumenya Kristo utanga Ubugingo.

Inyigisho irakomeza ntuzacikwe.........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org